IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ku bwa Clinton, iyo Amerika iba yarohereje ingabo mu Rwanda, abantu 300,000 bari kurokoka


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 06:13' na Kayonga J.

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Perezida Bill Clinton yatuye avuga ko iyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziba zarohereje ingabo zo gutabara Jenoside yakorewe abatutsi igitangira mu mwaka wa 1994, nibura abantu barenga “300,000” muri miliyoni irenga yishwe bari kubasha kurokorwa.

Mu kiganiro CNBC Meets’ yagiranye n’umunyamakuru Tania Bryer, Clinton yasobanuye ko kunanirwa gutabara u Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abantu barenga miliyoni imwe, ari imwe mu mpamvu yatumye atekereza ishingwa rya Clinton Foundation.

Clinton ukunze kugaragaza ko yashegeshwe n’uburyo Leta yari ayoboye yitwaye kubyarimo birabera mu Rwanda mu 1994 yagize ati “Iyo tuba twaragiye mu Rwanda hakiri kare, nizera ko twari kubasha kurokora nibura kimwe cya gatatu cy’abishwe…byangizeho ingaruka zikomeye.”

Nubwo Clinton yemera ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zititaga kuri Afurika mu 1994 nk’uko bimeze kuri ubu, yavuze ko iyo afata icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo zigizwe n’abasirikare 10,000 mu Rwanda, ibihumbi by’abantu yizera neza ko batari kwicwa.

Mu myaka 19 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu mpuguke z’abanyamateka ndetse n’izindi nzobere bakomeje gutunga agatoki umuryango mpuzamahanga, cyane ibihugu by’ibikomerezwa, ku kuba bitarateye ingabo mu bitugu umutwe w’ingabo za Loni wari mu Rwanda muri icyo gihe.

Inyandiko zari zaragizwe ibanga zashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 1994 zagaragaje ko Leta yari iyobowe na Clinton yari ifite amakuru nyayo “ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi bose” mbere y’uko Jenoside itangira.

Mu mwaka w’ 1998, Perezida Bill Cinton wari ukiri ku butegetsi yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Nubwo yagarukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, mu ijambo yahavugiye yasabye imbabazi ku myitwarire y’igihugu cye n’umuryango mpuzamahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri urwo ruzinduko yakoze mu mezi ya mbere y’umwaka w’1998, Clinton yagize ati “Umuryango mpuzamahanga, kimwe n’ibihugu byo muri Afurika, bikwiye kwemera uruhare rwabyo muri aya marorerwa… Ntitwatabaye vuba bishoboka nyuma y’uko ubwicanyi butangira. Ntituba twaremeye ko inkambi z’impunzi zihinduka indiri y’abicanyi. Ntitwahise twita buriya bwicanyi izina nyabwo bwari bukwiye : ‘jenoside’.”

Kuri ubu Clinton abinyujije mu muryango “Clinton Global Initiative” akora iyo bwabaga mu gushakira inkunga zitandukanye zo gufasha u Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Perezida Clinton ubwo yagiriraga uruzunduko rwe rwa mbere mu Rwanda tariki 25 Werurwe 1998, hano yarimo ageza ijambo ku barokotse Jenoside ku kibuga mpuzamahanga i Kanombe
Hano ni mu mwaka wa 2006 ubwo Clinton yagiriraga urugendo i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, ubwo yanasuraga ikigo nderabuzima cyaho
Clinton ari kumwe n'umukobwa we w'ikinege Chelsea ku kibuga cy'indege cya Kanombe nyuma y'uruzinduko bari bamazemo iminsi mu Rwanda
IBITEKEREZO
Amaraso !!!!! azaavugisha kugeza n igihe ibyo tutarituzi tuzabimenyera.
Musubize16.03.2013 saa 15:35
kamariza
ijambo iyo mbimenya, iyo hakorwa ibi n'ibi, iyo bigenda gutya ni yo magambo atagira agaciro mu byo abantu bavuga kuko ntashobora guhindura ibyabaye.
Musubize16.03.2013 saa 01:22
kamali.
erega tumenye neza most of those super power countries, ko aribo bashaka ko intambara no kumarana bibaho !!.....ukudatabara kwa USA n'ibindi bihugu, nuko koko bashakaga ko iyo Genocide iba kugirango bazaze nyuma (nk'uko byaribimeze) bayobore....they use divisionism nd killings to attain what they need.!......nd after all, remember they are devil worshippers, freemansons and illuminati, their souls rejoice in evil....dey need no peace !, mwunve niba harindi ntambara zizongera kuvuza ubuhuha muri Africa muri 2013 nkuko byaribimeze mbere...(na Obama muri speech ye arahira yarabyivugiye, means they control everything, no way to resist them.....if u resist them, you die...take alook at Ghadaffi !!.....uhm, so strange..Yesu naze vuba turuhuke, nahubundi !..!!
Musubize15.03.2013 saa 15:53
Kagz
Bajya bavuga ngo amaraso ni mabi nkabihakana, none ndi kubyemera gahoro gahoro !
Musubize15.03.2013 saa 15:46
Rwarika
Nanjye ntyo munywanyi wanjye Rwarika ! Uriya mugabo niwe wavuze ngo nihagira umunyamakuru ukoresha IJAMBO JENOSIDE ngo biramukoraho, none arimo kugenda yihohora ngo bwe bwe !! erega kiriya ni icyaha no mu mategeko ahana y'u Rwanda kirahanirwa "KUDATABARA UMUNTU URI MU MAKUBA" Clinton azahora agaraga mu maso y'abanyarwanda bensho nk'uwanze kubatabara igihe imbwa zabaryaga. Nagende nta mbabazi nzamuha mu mutima rwose.Arihohora iki abantu bacu barashize !!?
15.03.2013 saa 22:41
MIGAMBI
Ko mbona mwese mumwuka inabi nk'aho atubakishije ibitaro i Butaro ? Kandi araza akagenda mumureba !!!!
Musubize15.03.2013 saa 15:25
Ngeze
Ngeze Ibitaro se byo kuvura abashize ?! Biriya ni ukwihohora kugirango yumve ko byibura hari akantu arimo gukora ngo bagirengo ni umuntu mwiza. Ntabwo ari umuntu mwiza rwose ni umuntu mubi !!!! Naho kuba ibyo kuza akagenda byo nuko ntamubona nabimubwira rwose kandi n'ubundi nzabimubwira nciye mu zindi nzira nakangurira n'abandi bantu bashaka kuzamubwira uko bazabigenza.
16.03.2013 saa 08:30
Migabo
Nazo barikohereza mu Rwanda ari ntacyo bazangayo iyo haza kuba hari petrol cyangwa diamonds yego bari kuza kandi bihuta. ngo muri iyo myaka ntabwo reta zunze ubumwe z'america zari zishishikarije ibibazo bya africa none se abari muri Angola barwana kuruhande rwa reta na Russia bakoragayo iki. nuko u Rwanda narwo rwi chechekeye naho ubundi nikibazo cyagombaga gushyira bino bihugu byi yita ko bicunga umutekano kwisi kubibazwa, impamvu ubona Israel ikora icyo ishaka niki ? si kubera ibibazo nki byabaye mu Rwanda bateje na Hitlel. rero nawe ngo iyo bohereza ingabo mu Rwanda hari kurokoka 1/3 cyabapfuye kandi bari bazi uwo mugambi mbere. ikindi kandi wenda ninayo mahirwe wenda hari kugwa abarenze ho.
Musubize15.03.2013 saa 14:48
Bimawuwa
A l'absurde suit n'importe quoi niko bavuga muri logique. A
Musubize15.03.2013 saa 13:05
ingeri
Ese Clinton yaba azi ko hari ibitabo byinshi na articles bigenda byandikwa ku Rwanda, biduhishurira d'autres vérités (vérités zitandukanye na la vérité yagizwe official kugeza ubu !) ku byabaye mu mateka yarwo, harimo n'uruhare rwa USA, especially related to the 1994 genocide igihe yari umukuru wayo ? Ashobora kuba azi ko ahari Abanyarwanda, Abanyafurika badasoma
Musubize15.03.2013 saa 12:14
8
Clinton niyishakire akabuye ka Congo areke ibibazo by'abanyarwanda. Abanyarwanda nabareke ni ajyane ibinyoma bye iwe muri USA.
Musubize15.03.2013 saa 12:13
Rugena
HARI ABANYARWANDA BENSHI BABASAMA BATAREBA KURE NGO UMUZUNGU ARADUKUNDA AKUNDA U RWANDA. IYO NTA NYUNGU IHARI NTASHOBORA GUTA IGIHE CYE KU RWANDA. IYO UMUTIMANAMA WA BILL CLINTON UTANGIYE KUMUCIRA URUBANZA NUKO HARI BYINSHI BYASHIZWE HANZE KU RWANDA NAWE AZI YAGIZEMO URUHARE ATARI UGUTABARA GUSA NO GUTINYA IMPINDUKA Y'AMATEKA Y'U RWANDA ISHOBORA KUZAMUSHYIRA KU KARUBANDA MUZATINYE IMANA , AMATEKA NA RUBANDA (Dieu,Histoire et Peuple) UMUZUNGU NTIMUZAMUTINYE,MUZATINYE INYUNGU ABAKURIKIRANA
Musubize15.03.2013 saa 11:09
kitenge@yahoo.com
Ni mubareke bavuge ,amaherezo BAZIVAMO ni mwene wacu. Amaraso arasama.Babuze amahwemo kandi ntawe uyababujije. Ngaho da ! N'akar'i Murori bazakavuga.
Musubize15.03.2013 saa 10:11
zephyr
Nibajye bareka kudukina kumubyimba...iyo baba abagabo nta munyarwanda wari kwicwa cg se n'ubu akaba akicwa kimwe n'abaturanyi...bu se bwo ko bapfa bakora iki...Inda idashima niyo izabata kure...ahubwo ni uko Imana igira impuhwe itamaje abanyamerika n'abongereza hamwe n'amashumi yabo,,,,bamwe ntaibakongera kujya imbere y'abandi ngo bagire ijambo...mbahaye 20 abazaba bakiriho MUZUMIRWA NIMUMENYA IBANGA RY'INTAMBARA YA 1990 KUGERA UYU MUNSI...ub ntibivugwa ariko icyo gihe igihunyira kizibyarira igihuru.
Musubize15.03.2013 saa 09:48
Innocent Nyaringo
Bino bigabo byo muri Western ni ibigome byose, icyo bizi ni ukuvuga ubusa gusa no gukina abantu ku mubyimba. Abantu bantera umujinya ni abakomeza kubyikurungaho, ni nabyo bituma bijandika mu mahano n'intambara hirya no hono, aho gukorera abaturage ugasanga bashishikajwe no gushimisha abo ba shebuja... Imana izabirimbuze umuriro utazima byo kanyagwa.
Musubize15.03.2013 saa 08:39
Uwihoreye
iyo USA yohereza ingabo, ntabwo filimi nka BLOOD IN THE MOBILE yari gukinwa, kandi NOKIA iba yarahombye.
Musubize15.03.2013 saa 07:30
marie
Uyu Bill CLITON yanditswe mu mateka y'u RWANDA yabishaka atabishaka ni byiza ko atangiye kuvuga akari imurori mutegereze mu minsi iri mbere byose azabivuga kandi azi uruhare rwe muri jenocide yo mu Rwanda. Nuko Prezida wa USA tudashobora kumukurikirana ariko niyitaba Imana hari byinshi bizashyirwa hanze benshi mwumirwe.MUzasanga yuko hari abantu benshi b'abanyarwanda babaye ibitambo ari abapfuye,ari abafunzwe,ari abashyirwa mu binyamakuru n'abandi benshi. Inyungu ze n'iza USA nizo ziza mbere. Ubu conscience ye itangiye kumubaza no kumushinja byinshi kubera amabaruwa n'inyandiko zidashyirwa aharagara kubera yuko yabaye ipfundo ry'AMAHANO YABAYE MU RWANDA. UWAPFUYE YARIHUSE ATABONYE IMIVUMO Y'ISI N'ABANYARWANDA BAZEREKEZA KURI BILL CLITON............. IMANA NIYO KURU KANDI NTAWE UPFUKIRANA UKURI.
Musubize15.03.2013 saa 07:12
kkk@yahoo.com
Twizere ko atavuze ko atabimenye kuko bafite amashusho yafashwe n' ibyogajuru byabo y'ibyaberaga mu Rwanda kuko mu rubanza rwa Munyenyezi hari amashusho yifashishijwe. Nta cyahishwe kitazajya ahagaragara, akari kera tuzamenya abishe abacu batubwire impamvu yabibateye. Nibareke kudushinyagurira no kudukina ku mubyimba.
Musubize15.03.2013 saa 07:04
William
N'Abahinde basigaye bagira ambassade mu Rwanda, nabo ntiyababeshya ! LOL
15.03.2013 saa 12:19
8
Ibi uwabibwira abahinde ahari babyemera ! Muzabaze muzasanga hari ingabo z' America zari i Burundi, Zakoraga iki ?
Musubize15.03.2013 saa 06:55
Mutimukwe
Ibi Clincton avuga ni langage diplomatique, arerekana ko ibyabaye bimubabaje aliko no gutabara ntawabimubujije. Afite aho yarabogamiye naho ibyo kujijisha ngo abazize genocide muli iyliya ntambara ngo yali abafitiye impuhwe ni ugusetsa imikara. Gusa yagize neza gusaba imbabazi zibyo yirengagije gukora.
Musubize15.03.2013 saa 06:55
Manyinya Joseph
Uyu mugabo Cliton azavga nakali imuroli ??? Ubuse alinyuramo mubiki ??? Ibujumbura se abanyamerika bali bahali bali abiki ???? none KO ATADUSOBANULIRA IMPAMVU USA CG LONU ITATABAYE ????? abantu bagashira icyumweru cyambere , kugeza kuminsi 100 yose ???? UBU AMAZE KUBONA KO IBYISI ALI UBUSA KANDI KOBYOSE BIZASHIRA !!!!! MWICECEKERE GATO BAZABIVUGA BYOSE ukobyagenze , icyonzi nuko ntabanga libaho !!!! NB : njye nibaza ikibura kugirango ABAYOBOZI BURWANDA BAHAGURUKE , ngo natwe tubajye inyuma TUREGE LONU , TUREGE ABAFRANSA , NABANDI BOSE BALI BAFITE INSHINGANO ZO GUKUMIRA GENOCIDE BOSE !!!!!!! ?????????
Musubize15.03.2013 saa 06:51
rujonjoli
Abazungu barabshya byose baba babishaka ndtse kuri bo abirabura bos bashira. Non se ubu ntari gusarura amafaranga yishyirira mu mifuka y akatugenera intica ntikize yasabirije yitwaj u Rwanda. Ubu se abanyasiriya abakongomani bapfuye meme aujourd'hui ntibahari barebera
Musubize15.03.2013 saa 06:49
anictka@yahoo.fr
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!