Ruhumuliza Gaspard wahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo muri Leta y’Abatabazi kuri ubu leta y’u Busuwisi imugenera amafaranga amubeshaho agera kuri 1,080,000 y’amafaranga y’u Rwanda (1,759$) buri kwezi, n’ubwo ashakishwa uruhindu n’ubutabera bw’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, naho mu mwaka wa 2008 guverinoma y’iki gihugu yahakaniye u Rwanda rwifuzaga ko yoherezwa hano mu gihugu akahaburanishirizwa.
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha Siboyintore John Bosco aganira na TNT dukesha iyi nkuru yagize ati : “Twabibabwiye mu buryo bwumvikana mu nyandiko twaboherereje zigaragaza neza aderesi y’aho Ruhumuliza atuye I Bern mu Busuwisi.”
Yakomeje avuga ko Ruhumuliza yahoze minisitiri ku ngoma y’abatabazi yagize uruhare rukomeye muri jenoside, kuburyo hakoreshejwe uburyo butandukanye kugirango atabwe muri yombi, inzira ya dipolomasi, ubufatanye mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu byaha, yewe ngo hakoreshejwe n’inzira z’iperereza kugirango atabwe muri yombi, “ariko Leta y’u Busuwisi iranga ifunga amatwi” ku byo u Rwanda rwabasabaga birebana n’uko ubutabera bwahabwa umwanya ubukwiye muri iki kibazo.
Andi makuru avuga ko kugeza ubu Ruhumuliza guhabwa akayabo kangana na miliyoni zigera ku 163 z’amanyarwanda (273,000$) na Leta y’u Busuwisi kuva yatangira kuba muri iki gihugu, aya akaba ariyo amufasha kubaho muri icyo gihugu.
Nk’uko TNT ikomeza ibitangaza, mu mwaka wa 2007 hagati, Interpol yo mu Busuwisi yemeje ko Ruhumuliza yari atuye I Bern, naho mu mwaka wa 2008 ubutabera bw’u Rwanda bwohereje impapuro zisaba itabwa rye muri yombi, nk’uko byemejwe na Siboyintore.
Impapuro zisaba ifatwa rye zoherejwe n’u Rwanda zavugaga ko akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kunoza umugambi wo gushyira mu bikorwa jenoside afatanije na Leta y’Abatabazi, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ibyaha byo kwibasira inyoko muntu.
Nyuma y’aho u guverinoma y’u Busuwisi ihakaniye u Rwanda kubirebana no kuba Ruhumuliza yakoherezwa mu Rwanda, uburyo bwa kabiri bwashobokaga bwari ukumuburanishiriza mu Busuwisi, nk’uko Siboyintore abitangaza, u Rwanda rwohereje dosiye ikubiyemo ibyo aregwa mu rwego rwo koroshya icyo gikorwa cyagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inkiko za gisirikare, nk’uko amategeko y’u Busuwisi abiteganya, gusa kugeza n’ubu ntakirakorwa.
“Birasebye kuba u Busuwisi buri gukoresha akayabo mu kubeshaho ukurikiranweho jenoside,” uko ni ko Siboyintore yabivuze, yongeraho ko we asanga icyo gihugu cyari gikwiye gukoresha amafaranga y’abasoreshwa bacyo bamugeza imbere y’inkiko.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi byerekana ukuntu u Busuwisi butigeze buha agaciro iki kibazo urebye uburemere bw’ibyaha uregwa akurikiranweho.
Kugeza ubu hari bimwe mu bihugu byo mu Burayi byagiye biburanisha Abanyarwanda bari ku butaka bwabyo bakurikiranweho jenoside birimo Finland n’u Bubiligi, mu gihe hari ibindi bikomeje gutungwa agatoki ku kuba byaratereye agate mu ryinyo birimo Norvege na Suede.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |