Biryogo: Abazindukira ku mihanda bategereje imirimo barasabwa kujya mu mashyirahamwe

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe akenshi mu bakozi babyuka batanguranwa n’amasaha hirya no hino bashaka gutangira imirimo kare, abubatsi n’abandi bakora indi myuga iciriritse usanga bahagaze ahazwi nko kuri 40 mu Biryogo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bategereje ubararika ngo bamukorere ariko bikagaragara nk’ikibazo mu baturage cyane cyane abahaturiye n’abahacururiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko aba bazinduka bategereje akazi bibumbiye mu mashyirahamwe (...)

Mu gihe akenshi mu bakozi babyuka batanguranwa n’amasaha hirya no hino bashaka gutangira imirimo kare, abubatsi n’abandi bakora indi myuga iciriritse usanga bahagaze ahazwi nko kuri 40 mu Biryogo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bategereje ubararika ngo bamukorere ariko bikagaragara nk’ikibazo mu baturage cyane cyane abahaturiye n’abahacururiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko aba bazinduka bategereje akazi bibumbiye mu mashyirahamwe bakurikije ibyo, bakamenyekana ku buryo n’abatanga akazi bajya babageraho.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe muri bo bavuze ko ibi babiterwa n’uko baba hari ibyo bashoboye ariko ntibabone abo babikorera ngo babahe amafaranga, bagahitamo kuza gutegerereza ku muhanda kuko hari igihe “batombora bakabona umuntu ukeneye umukorera”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri aba bantu twegereye umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, atubwira ko abo bantu koko bahari; avuga ko ikibazo cyabo gikwiye gukemurwa n’umurenge batuyemo.

Yagize ati “Icyakorwa ni uko ubuyobozi bw’umurenge bwabafasha kubona imirimo cyangwa kwibumbira mu mashyirahamwe. Ibi ubuyobozi bw’umurenge barimo buzabafasha kubigeraho mu bufatanye n’akarere kuko byakemura ikibazo cy’ubushomeri no guhagarara ku mihanda nta gahunda bafite.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge avuga ko abenshi muri bo baba baturutse hirya no hino mu tundi turere, bakizera kubona akazi mu mujyi nyamara kuko baba bataramenyera bikabagora bagahitamo kuza ku muhanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza