‘BK MP’ (BK Mobile Payment), ni uburyo bwa Banki ya Kigali bufasha umuntu kwishyura ku mafaranga afite kuri konti ye ya BK akoresheje telefoni. Ubu buryo bugamije gufasha abakiriya ba Banki ya Kigali kwirinda gutakaza igihe bamaraga bafata amafaranga kuri banki baza gukoresha mu guhaha no kugura serivisi zitandukanye.
Mobile Payment, ikoreshwa n’umukiriya wa Banki ya Kigali yishyura amafaranga mu mahahiro, mu tubari n’ahandi hose hamusaba amafaranga.
Uwihoreye Emile, umukozi w’iyi banki ushinzwe iyi gahunda, avuga ko bayishyizeho nk’uburyo bwo korohereza abakiriya babo kutagendana amafaranga harindwa umutekano wayo.
Ibi kandi ngo bituma umuntu adata umwanya we agana kuri banki mu kubikuza amafaranga yo kwishyura, mu gihe ashobora no kuhagera ugasanga aranasabwa gutora umurongo bityo akazi ke kagapfa.
Umukiriya asabwa kuba yariyandikishije muri iyi gahunda ubundi akishyura akanishyurwa nta nkomyi mu gihe kiri hagati y’amasegonda atanu na 15.
Kirenga Sarah ushinzwe itumanaho muri iyi banki, yemeza ko ari uburyo buzazamura Abanyarwanda mu bukungu no kwiteza imbere, dore ko ngo bukorerwa kuri telefoni kandi Abanyarwanda benshi bakaba bazifite, bityo bakazajya bishyurana mu gihe icyo ari cyo cyose n’aho waba uri hose, utanafite impungenge ku mafaranga yawe.
Mu ntangiro iyi gahunda yatangiranye n’ibigo 125 byo mu Mujyi wa Kigali harimo amahahiro, utubati, farumasi n’amahoteri ; mu minsi mike ikazagera mu bigo bitanu byo mu ntara.
Hari gahunda yo kuzayigeza no mu duce tw’icyaro mu minsi iri mbere bitewe n’uko abantu bazajya bayitabira.
Iyi gahunda ikorwa n’abakiriya bashaka kwishyurana amafaranga atarenga ibihumbi 100, kuko ushaka kuyarenza mu kwishyurana abisabira uburenganzira Banki ya Kigali.
Ku biciro byo kwishyurana, kuva ku ifaranga rimwe kugeza ku mafaranga ibihumbi bitanu ikiguzi ni amafaranga mirongo itanu (50) ; hejuru yayo kugeza ku bihumbi 10 ukoresheje ubu buryo atanga amafaranga ijana (100) naho ku wishyura kugeza ku bihumbi 100 atanga ikiguzi cy ;iyi serivisi kiba 200.
Uko kwishyura nyirizina bikorwa
Gukoresha ubu buryo bisaba kuba warafunguje iyi gahunda muri BK. Uwishyura akanda akanyenyeri (*) muri telefoni ye, agakurikizaho umubare 334 agakurikizaho urwego ubundi akemeza.
Hakurikiraho kwakandika umubare w’amafaranga yishyura nanone akemeza.
Nyuma uwishyura asabwa gukoresha umubare w’ibanga aba yohererejwe agiye kwishyura, uwishyuwe na we akabona umubare w’ibanga agomba kwemeza kugira ngo abone amafaranga yishyuwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |