IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Bugarama : Ikibazo cy’ubuharike cyabaye agatereranzamba


Yanditswe kuya 8-09-2012 - Saa 12:50' na IGIHE

Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni umwe mu mirenge yo muri ako karere ikigaragaramo ubuharike bukabije, ibi ndetse akaba ari byo nyirabayazana w’amakimbirane akunze kugaragara mu ngo zimwe na zimwe zigize uyu murenge.

Nubwo bimeze gutya ariko ubuyobozi bwo burasaba abatuye uyu murenge kutihererana ibibazo baba bafite, kuko inzego z’ibishinzwe zihora ziteguye kubikemura, ibirenze ubushobozi bw’inzego z’ibanze icyo abaturage bafashwa ni ukubakorera ubuvugizi mu zindi nzego.

Abatuye uyu mugenge kandi barasabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza, yashyizweho n’ubuyobozi, birinda inzira z’amahugu atera amakimbirane.

Ni muri urwo rwego ngo Ubuyobozi bw’Umurenge wa bugarama bwihaye gahunda yo kwegera abaturage, ngo hajye hamenyekana kare ibibazo bahura na byo bityo bivugutirwe umuti hakiri kare.

Abaturage twaganiriye batangaza ko ibibazo bahura na byo cyane bituma berekeza iy’inzego z’ibanze buri munsi, biba bishingiye ku masambu n’iby’imibanire yo mu ngo.

Uyu murenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge ikigaragaramo ubuharike bukabije, bitwe n’abahazanwa no kuhashaka imibereho n’ibindi byangombwa bikenerwa mu mubuzima bwa buri munsi nk’uko abaturage ubwabo babitangaza.

Ariko hari n’ababa badashaka kuva ku izima, bahora bacunga ko hari ubuyobozi bushya bwajyaho ngo bongere babyutse ibibazo biba byarakemuwe kera.

Ibi bituma haboneka ibibazo biba agatereranzamba ku buryo bibasaba ko buri muyobozi wese ugiyeho aba yiteze guhangana nabyo ; ariko Umuyobozi w’Umurenge wa Bugarama Gatera Egide yatangaje ko ingamba zihari kuri ibi byose, ari ugufatanya n’izindi nzego bikavugutirwa umuti kugira ngo bitazajya bibuza abaturage gukora ngo biteze imbere.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

IBITEKEREZO
ibyo muvuga urebye usanga ari ukuri gusa ubuyobozib bw'umurenge hari aho rubigiramo uruhare.muri iyi minsi Etat civil ntabwo yari ahari arigukorerwa n'ushinzwe amakoperative maze umugore umwe ajya kugaragaza uburyo umugabowe ashaka kurongora undi mugore kdi we wamaranye igihe banafitanye abana hafi 4, maze uwo muyobozi ntiyabyitaho. mwite kuri icyo kibazo kandi kugeza nubu ntikirakemuka
Musubize9.09.2012 saa 22:44
patrick
ariko ubwo muba muharika mushaka iki ??bajye babakubita ahubwo...
Musubize8.09.2012 saa 23:03
kk
Ndibutsa abasomyi ko idini ya gisilamu ariyo yiganje mu Bugarama kandi ko ihamaze igihe. Guharika rero si igitangaza muri ilyo dini uretseko bifite amategeko abigenga n'ubwo bikomeye kuyakurikiza. Niba nibuka neza, umuyoboke mwiza ntarenza bane ! Iyo arengeje aba agiye muri wa muco mubi wo guharika !
Musubize8.09.2012 saa 13:33
Rebero Jeremy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!