IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Bugesera ku mwanya wa mbere Kirehe ku wa nyuma mu rubyiruko rwesheje imihigo


Yanditswe kuya 18-08-2012 - Saa 06:58' na Rutindukanamurego Roger Marc

Kuwa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012 ; Inama y’Igihugu y’urubyiruko yatangaje ku nshuro ya mbere uburyo urubyiruko rwo mu turere twose two mu gihugu uko ari 30 twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo rwari rwahize mu mwaka wa 2011-2012 ; inaboneraho kwakira imihigo y’umwaka 2012-2013. Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera nirwo rwaje ku isonga naho Nyagatare, Huye na Kirehe baza ku mwanya wa nyuma.

Akanama gashinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo kagizwe n’abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, n’umwe mu bahagarariye Urubyiruko mu Nteko Nshingamategeko ; kamaze gusuzuma ibyagezweho n’urubyiruko rwo muri utwo turere uko ari 30 mu mwaka 2011-2012, kasanze urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera ari rwo rwahize urundi mu gushyira mu bikorwa ibyo rwari rwarahigiye aho rwegukanye amanota 96.97 ku ijana.

Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 96.66 ku ijana, naho Akarere ka gatatu kaba Akarere ka Musanze, ari nako hari urubyiruko rutitwaye neza mu mihigo cyane cyane urukomoka mu turere twa Nyagatare, Huye na Kirehe kuko twaje mu myanya itatu ya nyuma mu kwesa imihigo.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe na bamwe mu bahagarariye urubyiruko mu turere ari nazo zituma imihigo itagerwaho nk’uko byifuzwa, ni nko kuba ingengo y’imari igenerwa urubyiruko mu turere igaragaramo ubusumbane bukabije, hakaba hari uturere 6 muri 30 tugira abakozi bashinzwe urubyiruko utundi tukaba ntabo tugira, ndetse no kuba abakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo batarageze aho ibikorwa nyirizina byakorewe.

Kubera ko iki gikorwa ari ubwa mbere cyari gikozwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Nkuranga Alphonse yashimiye uturere twose muri rusange n’ubwo harimo tumwe tutitwaye neza adukangurira kudacika intege, adusaba gukuba inshuro nyinshi imbaraga twakoresheje mu mihigo ya 2011-2012 kugirango mu mihigo twahize ya 2012-2013 tuzabe tubarizwa mu turere ndashyikirwa.

Urubyiruko rwasabwe na none guhuza imihigo yatwo n’imihigo uturere ruturukamo tuba twarahigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ; kugirango ntibizajye bigaragara ko nta mikoranire iri hagati y’Uturere n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!