Mu murwa mukuru w’u Bubiligi, i Buruseli, imbere y’Ambasade y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu habereye imyigaragambyo yari yitabiriwe n’Abakongomani bari hagati ya 80 n’ijana bari bitwaje ibyapa bigaragariza urwango rukomeye ubwoko bw’Abatutsi bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa Congo, ibindi byapa ndetse n’amagambo bavugaga byamaganaga Perezida Joseph Kabila w’igihugu cyabo ndetse na Perezida w’u Rwanda.
Iyi myigaragambyo yaturutse mu gace ko mu mujyi wa Buruseli kitwa Trône, ikomereza ahitwa Montgomery igana kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye mu gace Woluwe-Saint-Pierre, yari yahuruje imodoka zimisha amazi ku bigaragambya zigera kuri ebyiri, abapolisi bagera kuri 60 bari barinze inkengero zose za Ambasade ndetse n’imihanda iyikikije ; aba bakaba bari bagaragiwe na kajugujugu ebyiri na zo za Polisi zakomezaga kuzunguruka mu kirere cy’abigaragambyaga ndetse na Ambasade.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Polisi n’Abakongomani bakozanyagaho bigatinda, Abakongomani batera Polisi amabuye, na yo ibamishaho amazi n’ibyuka biryana mu maso.
Polisi yaje kurusha Abakongomani imbaraga baratuza, bidateye kabiri batangira gutera amabuye inyubako ya Ambasade y’u Rwanda itarangwagamo umuntu n’umwe kuko idakora muri Week-end.
Abakongomani bagaragarije Polisi uburakari bukomeye, ndetse bamwe muri bo bakajya bakora ibimenyetso bigaragariza abapolisi ko babaca umutwe.
Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rwari rucyambikanye, aho byageze ubwo bamwe mu Bakongomani baryama mu muhanda unyuramo Tram itwara abagenzi, inyura hafi ya Ambasade y’u Rwanda, iyi biba ngombwa ko ihagarara mu kubura uko igira.
Ni kenshi bamwe mu bakongomani batuye mu Bubiligi bagaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye, ndetse rimwe na rimwe bakanabakorera ihohoterwa babakubita cyangwa bakabamenesha mu buryo butandukanye.
Si Abanyarwanda gusa ariko bakorerwa ihohoterwa n’Abakongomani kuko Léon Kengo wa Dondo, umunyapolitiki w’umukongomani w’imyaka 76 y’amavuko ukuriye Sena mu gihugu cye, yakubiswe bikomeye mu gihe gishize, akurwa amenyo, akururwa hasi bufuka, ndetse akorerwa n’ibindi bikorwa bibisha, ubwo yari mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe hari Raporo ya Loni ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, gusa ibi u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |