COMESA igiye gufasha RCS kongera ikoreshwa rya Biyogaze mu magereza

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (COMESA) igiye gufasha urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kongera ikoreshwa rya biyogaze mu magereza.
COMESA itangiye ibi bikorwa mu rwego rwo kugira ngo icyerekezo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byihaye yo kugera muri 2015 byaravuye mu murongo w’ubukene igerweho.
Nk’uko Mweusi Karake ushinzwe itumanaho muri COMESA yabitangaje mu nama yagiranye n’abakuru b’amagereza, yavuze ko biyogaze ifitiye (...)

Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (COMESA) igiye gufasha urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kongera ikoreshwa rya biyogaze mu magereza.

COMESA itangiye ibi bikorwa mu rwego rwo kugira ngo icyerekezo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byihaye yo kugera muri 2015 byaravuye mu murongo w’ubukene igerweho.

Nk’uko Mweusi Karake ushinzwe itumanaho muri COMESA yabitangaje mu nama yagiranye n’abakuru b’amagereza, yavuze ko biyogaze ifitiye Abanyarwanda akamaro.

Yagize ati “Biyogaze igabanya ikoreshwa ry’inkwi, ibi bikaba uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije, byo soko y’ubuzima bwiza.

Karake yakomeje avuga ko gukoresha biyogaze ari bwo buryo bwiza bwo kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Biyogaze ikoreshwa igihe kinini kandi yaba igejeje igihe cyo gusaza ikaba yakongera ikavugururwa.

Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Mary Gahonzire yatangarije Abanyamakuru ko kuva amagereza yo mu Rwanda yatangira gukoresha biyogaze byatanze umusaruro ugaragara.

Gahonzire yagize ati “Ikoreshwa rya biyogaze ryagabanyije inkwi zakoreshwaga mu magereza ibi byose bikaba bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Mary Gahonzire yavuze ko mu magareza 10 akoresha biyogaze hakaba hasigaye atatu atarayibona na yo ikaba izatangira gukoreshwa mu minsi ya vuba.

Mu magereza abiri yo mu Rwanda, Gereza ya Ntsinda n’iyaRemera zakoreshaga amasiteri y’inkwi 35, ubu kuva aho zitangiriye gukoresha biyogaze zikaba zigeze ku masiteri abiri.

Biyogaze yatangiye gukoreshwa mu magereza yo mu Rwanda mu mwaka 2008, ariko ikaba yarasesekaye mu magereza 10 yo mu Rwanda mu mwaka 2010.

Ubusanzwe mu Rwanda hari amagereza 13 n’ikigo ngororamuco ku bana cy’i Nyagatare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza