IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Congo : FDLR ikomeje guteza impagarara

Congo : FDLR ikomeje guteza impagarara


Yanditswe kuya 1er-03-2013 - Saa 14:54' na IGIHE

Inyeshyamba z’umutwe wa FDLR hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Maï-Maï Nyatura na Shetani yose ikorera mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yigaruriye agace ka Rutshuru.

Amakuru aturuka muri Congo avuga ko inyeshyamba za FDLR kuwa 28 Gashyantare 2013 zigabije umujyi wa Rutshuru, imfungwa zari muri gereza yaho, zirimo abarwanyi babo 20, izindi zigera kuri 40 nazo zitorokera mu mashyamba.

FDLR yafunguye iyo gereza nyuma y’isahurwa ry’uko utubari tw’ibinyobwa, ububiko bw’ibintu bitandukanye, za butiki byo muri Rutshuru n’abitwaje intwaro batashoboye kumenyekana.

Nk’uko abatuye mu gace ka Kiwanja babitangaje, igihirahiro mu baturage cyari cyose kuwa kane, kubera akajagari k’abarwanyi b’undi mutwe witwa Nyatura na Maï-Mai Shetani.

Ubuhamya bw’abaturage buvuga ko abarwanyi ba FDLR bageze i Rutshuru no mu tundi duce twegeranye naho bavuye aho bita Tongo, ariko igisirikare cya Congo kirabihakana.

Umutwe wa FDLR uvugwaho gusoresha abaturage, no kubasaba kubaha ku myaka bejeje.

Inyeshamba za FDLR mu mashyamba ya Congo(Ifoto/internet)
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO