Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine, uri muri Cote d’Ivoire mu nama ya 52 atangaza ko Komisiyo yo mu Rwanda yashimwe gutangira raporo ku gihe isabwa na Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage .
Inama ya 52 ya Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage yafunguwe na Perezida wa Repuburika wa Cote d’Ivoire, Allasane Ouattara, ku itariki ya 9 Ukwakira 2012 wishimiye icyizere igihugu cye cyongeye kugirirwa mu ruhando rw’amahanga nyuma y’ibibazo by’intambara igihugu cye cyivuyemo.
Nirere aganira na IGIHE kuri telefoni yagize ati “Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda ishimirwa ko iri muri Komisiyo 8 muri 54 zigize ibihugu by’Afurika zitangira raporo ku gihe.”
Nirere yatangaje ko ku wa 11 Ukwakira 2012, Perezida wa Komisiyo nyafurika, ADUPE Atoki, yatangaje raporo igaragaza ko u Rwanda rwubahiriza igihe cyo gutanga raporo.
Raporo ya Komisiyo nyafurika yagejejwe ku nteko rusange yayo, igaragaza aho buri gihugu gihagaze mu kugaragaza ibirebana n’uko cyubahiriza inshingano yo gutanga raporo, aho buri gihugu cy’Afurika gisabwa gutanga raporo kimaze kwemeza amasezerano buri myaka ibiri nk’uko bisabwa n’ingingo ya 62 y’Amasezerano nyafurika y’uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage yagiyeho mu 1981 ; iyo raporo ibihugu bisabwa iba igomba kugaragaza amategeko igihugu cyashyizeho n’izindi ngamba cyashyizeho mu kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa Muntu n’ubw’Abaturage buteganywa n’ayo masezerano.
Nirere atangaza ko ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda, iyi nama yabahaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyakozwe na Komisiyo mu bijyanye no kubungabunga no kurengera uburenganzira bwa Muntu kimwe no gutanga ibitekerezo ku ngingo ziganirwaho mu nama.
Uretse iyi nama kandi, Nirere yatangarije IGIHE ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 11 Ukwakira, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu zabonanye n’Abanyarwanda bari i Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire, barimo Abapolisi b’u Rwanda bari mu bapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage ni imwe mu nzego z’Umuryango w’Ubumwe (AU)ifite inshingano rusange yo kurengera no kubungabunga uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage muri Afurika.
Iyo Komisiyo nyafurika yagiyeho ku wa 2 Ugushyingo 1987 mu nama y’Abakuru y’Ibihugu by’Afurika yabereye Addis Ababa muri Etiyopiya, ikagira icyicaro i Banjul muri Gambia. Igizwe n’abakomiseri 11 baturuka mu bihugu by’Afurika bitandukanye, muri iki gihe iyoborwa na Komiseri ADUPE Atoki, Perezida, ku mwamya wa Visi-Perezida hakaba hari Umunyarwandakazi, Madamu Kayitesi Zainab Sylvie
Nirere atangaza ko Komisiyo nyafurika hari byinshi yagezeho nko gukangurira abaturage uburenganzira bwa Muntu, bigishwa uburenganzira bwa Muntu ibinyujije mu nyandiko zinyuranye yashyize ahagaragara ku burenganzira bwa Muntu, inama nyunguranabitekerezo, gutanga inama kuri za Guverinoma mu birebana n’uburenganzira bwa Muntu. Mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu Komisiyo Nyafurika yakurikiranye uko Uburenganzira bw’Abaturage bwubahiriza mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Inama ya 52 ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu, n’ubw’Abaturage , yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 iyo Komisiyo imaze, biteganyijwe ko izasozwa ku wa 22 Ukwakira 2012.
.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |