IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Croix - Rouge y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo gufasha urubyiruko gusoza neza ibiruhuko


Yanditswe kuya 30-08-2012 - Saa 10:20' na Constantin Tuyishimire

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Kanama 2012, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije igikorwa cyiswe “Keremesse for Youth End of Holidays” cyo gufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 6-20 gusoza neza ibiruhuko bigeze ku musozo.

Urubyiruko rwahuriye muri iki gikorwa, cyateguwe na Croix-Rouge y’u Rwanda, rwiganjemo cyane cyane urwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho abarugize bahuriye hamwe ku kicaro cya Croix-Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru, mu gihe cy’iminsi itatu bakigishwa ibintu byinshi bitandukanye ndetse na gahunda za Leta muri rusange.

Bizimana Paul, Umuyobozi muri Croix-Rouge y’u Rwanda ushinzwe urubyiruko, yatangaje ko iki gikorwa cy’iminsi itatu bateguye gifite intego yo guha umwanya urubyiruko ruri mu biruhuko kwidagadura bakina imikino itandukanye harimo nka Foofball, Volley ball, Acrobatie, kubyina imbyino za kinyarwanda n’iza kizungu n’ibindi. Iyi mikino ikaba izakorwamo amarushanwa nk’uko byateguwe.

Bizimana akomeza atangaza ko mu gihe cy’iminsi itatu iki gikorwa kizamara, urubyiruko rwakitabiriye ruzahabwa amasomo atandukanye ajyanye na gahunda za Leta.

Muri ayo masomo ngo hakaba harimo kwigisha urubyiruko uburere mboneragihugu , indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Ikindi kandi ngo kizigishwa urubyiruko ni amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iki gikorwa cya Croix-Rouge, kitabiriwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye kugira ngo bataramire urwo rubyiruko, dore ko ngo ibi bizafasha abanyeshuri gutangira amasomo y’igihembwe cya gatatu bafite akanyamuneza bityo bigatuma amasomo yabo agenda neza.

Umunyamakuru wa IGIHE, waganiriye na bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bamutangarije ko bishimiye iki gikorwa kandi ko byaba byiza gikomeje kubaho kuko ngo ni umwanya mwiza wo guhura na bagenzi babo bagakina ndetse bakanaganira kuri gahunda za Leta dore ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.

Twabamenyesha ko iki gikorwa kizasozwa ku itariki ya mbere z’ukwezi gutaha, kikaba cyitabiriwe n’urubyiruko rwize ndetse n’abataragize amahirwe yo kugana ishuri.

IBITEKEREZO
IYI gahunda ni nziza cyane croix-rouge ituzaniye ababyeyi n'abana bacu...
Musubize3.09.2012 saa 02:41
kitoko

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!