EWSA iraburira abantu kutitwikira n’amashanyarazi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Mata 2013 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hamaze iminsi hagaragara impanuka z’inkongi y’umuriro zikomotse ku mashanyarazi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu isuku n’isukura (EWSA) kirakangurira abafatabuguzi bacyo kujya bakoresha inzobere mu mwuga kandi bakagura ibikoresho byujuje ubuziranenge mu gihe barimo gutunganya ibikoreshwa n’amashanyarazi.
Mubera Birori Prosper, ushinzwe isakazabikorwa n’itumanaho muri EWSA, aganira na IGIHE yibukije abantu ko bakwiye kwirinda kwikururira ingaruka mbi zituruka ku mashanyarazi.
Mubera (...)

Mubera ati “Amashanyarazi ni meza aratumurikira, ariko afite n’ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu iyo akoreshejwe nabi. Iyo washatse kugura umugozi uhendutse, cyangwa ugakoresha umuntu uguhendukiye ufite ubumenyi buke, rwose uba ushobora gutakaza inzu yawe ya za miliyoni, ubyiteye.”

Akomeza akangurira abantu kujya bagana amaduka akorana na EWSA acuruza ibikoresho byujuje ubuziranenge kugira ngo birinde izi ngaruka.
Mubera avuga ko igenda n’igaruka ry’amashanyarazi atari intandaro y’iyangirika ry’ibintu, ati “Bishoboka bite ko inzu yanjye ishya, iya kanaka duturanye ntishye kandi dufite amashanyarazi akomoka hamwe, iwe hakangirika, iwanjye hagasigara? Abantu ntibagira ibikingira ibintu byabo (Protections), kuko icyo gihe iyo ikibazo kibayeho protection iwubuza gutambuka.”

EWSA itangaza ko iyo bigaragaye ko ikibazo cyayiturutseho, yishyurira umuturage ikoresheje ubwishingizi bwayo.

Muberuka avuga ko igenda n’igaruka ry’umuriro rya hato na hato bibaho bitateganijwe, ariko ubu abatekinisiye ba EWSA barimo kubikemura, hahindurwa ibikoresho bishaje birimo insinga ziri mu butaka, zikanyuzwa mu kirere n’ibindi.

Mubera Birori Prosper, Uhagarariye Isakazabikorwa n’Itumanaho muri EWSA
Inzu zitandukanye mu Mujyi wa Kigali mu minsi yashize zagiye zishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza