’’Ubu twiyemeje guhaguruka turekana ibihangano byacu haba hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga, tugacuruza tukabona amafaranga kandi tugakomeza kwihesha agaciro’’
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Mukankuranga Beata, Umunyamuryango wa Koperative y’Ubukoririkori yo mu Murenge wa Ruri (COVARU) utuye mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuwa mbere, tariki ya 6 Kanama 2012 i Gikondo ahabera imurikagurisha mpuzamahanga rya 15.
Iyi Koperative igizwe n’abagore, biyemeje kwivana mu bukene bakora imitako, uduseke, inkangara, ibyibo, n’ibindi bikoresho bitandukanye byose bikorwa mu birere n’imigwegwe, baterwamo inkunga n’Inama nkuru y’Abagore.
Mukankuranga Beata, avuga ko aribwo bwa mbere Koperative yabo ije mu imurikagurisha mu rwego mpuzamahanga. Agira ati ’’ Twaje hano tuje kumurika ibihangano byacu kugirango bimenyekane kandi tugurishe tubone amafaranga. Icya kabiri twaje no gushaka kumenya uko abandi bakora kugirango tubigireho cyangwa se nabo batwigireho’’.
Mu bibazo bahuye nabyo hari nko gutaha batinze bakabura imodoka ibacyura ndetse n’icika ry’umuriro w’amashanyarizi rya hato na hato aho bamurikira.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |