Kuri station ya police ya Gakenke hafungiwe abantu babiri bakurikiranyweho kwiba amatungo magufi bakayabaga bakayagurisha n’abandi babiri bagemurirwaga ayo matungo y’amibano.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri police y’igihugu mu gace k’Amajyaruguru rukaba rwaboneyeho gusaba abagura inyama cyangwa amatungo kujya babanza bakabyitondera kuko ubwo bujura bumaze gufata indi ntera hirya no hino.
Abari mu maboko ya police bafashwe bibye mu murenge wa Nemba nyuma y’igihe havugwa ishimutwa ry’amatungo magufi abagwa akajya kugurishwa mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ingurube, ihene n’inkwavu.
Abafashwe barimo abasore babiri Maniriho Joseph na Habiyaremye Patrick bafashwe bibye inkwavu 28 ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu aho zari zubakiye mu byuzi by’amafi rwagati.
Abafashwe kubera kugura ayo matungo ni Tugizwenayo Jean d’Amour wafatanywe 27 muri izo nkwavu havuyemo rumwe rwapfuye kubera kuzitwara nabi mu mufuka umwe na Hategekimana Fabien bakunze kwita Ndanga, umucuruzi wa restaurant wari usanzwe aguriza abo bafashwe bakaza kubagira iyo ngurube yibwe kwa Mutabera Joseph mu nzu ye, bagamije kuyimuha nk’uburyo bwo kumwishyura umwenda bari bamurimo.
Ngo ingurube barayiraririye bayica saa ine naho inkwavu bazibye saa saba baciye umuzamu mu rihumye kuko agatotsi kari kamutwaye.
Abo basore bigaragara ko bafite imbaraga kandi bakaba badafite n’ubumuga bwababuza gukora, mu bisobanuro batanga bemera ibyaha bakoze, uko bishe ingurube n’inkwavu n’uburyo ibyo bakoze bigayitse.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu Safari Wilson nk’umwe mu bibwe yavuze ko ari ubwa mbere bahuye n’ikibazo ariko ngo hari n’ubujura bw’inkweto bakunze guhura nabwo mu mashuri aho abantu batazwi bitwikira ijoro bagatwara iziba ziri imbere y’ibitanda.
Nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage ngo hari n’ikibazo cy’iyibwa ry’inka zibwa nijoro hakoreshejwe uburyo bwo kuzambika inkweto zo mu bwoko bwa bote bahindukiza bakarebesha inyuma mu rwego rwo kuyobya uburari ku buryo bene zo babura irengero ryazo.
Nk’uko ORINFOR yabitangarijwe n’umugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru Supt. Francis Gahima, ibi byaha bihanwa n’ingingo ya 301 iri mu itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 mu gika cyayo cya 2. riuga ko ubujura buciye icyuho bukozwe nijoro kandi bugakorerwa mu ntanzi cyangwa mu nzu zituranye naho icyaha cyakorewe iyo uwabukoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka n’amezi 2, kugeza ku myaka ine, cyangwa akariha inshuro ziri hagati ya 2 n’5 ibiba byibwe iyo bitabashije kuboneka.
Supt. Gahima yaboneyeho gusaba abagura inyama cyangwa amatungo arimo n’ayaba yabazwe kujya babyitondera kuko ubwo bujura bumaze gufata indi ntera hirya no hino. Abakora ubucuruzi nk’ubwo butemewe bo yavuze ko bagomba kurya bari menge kuko polisi y’igihugu yabafatiye ingamba.
Inkuru ya Orinfor
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
|
Rulindo hagiye kubakwa icyigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
|
RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT
18.05.2013 |
|
Kicukiro : Umugabo akurikiranweho gutema umugore we
18.05.2013 |
|
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba Leta gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |