Umugabo witwa Munyemana Innocent, ufite imyaka 28 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi y’Akarere ka Gakenke, acyekwaho kwica Se.
Nk’uko tubikesha Urubuga rwa Polisi, Munyemana ubu ufungiye kuri Stasiyo ya polisi i Ruli biravugwa ko yishe Se , Habufite Evariste , w’imyaka 55 y’amavuko , ku wa 16 Kanama 2012.
Impaka zatangiye nyuma y’uko Habufite yanze kwishyura amafaranga yose yagombaga guha umuhungu we, barangije kubaka inzu bari bapatanye.
Munyemana wiyemerera icyaha yakoze yatangaje ko yishe Se abigambiriye, kuko atemeraga kumwishyura amafaranga bafatanyije gukorera.
Iperereza rigaragaza ko Munyemana yagiye afungwa inshuro nyinshi kubera ibyaha byinshi yabaga yakoze.
Umuvugizi wa Polisi Supt. Theos Badege, arahamagarira abaturage kwirinda urugomo rubakururira mu byaha byo kwihorera, ahubwo bakagana inzego zibifitiye ububasha zikaba ari zo zibarenganura.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |