IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Gakenke :Ukekwaho kwica Se ari mu maboko ya Polisi


Yanditswe kuya 18-08-2012 - Saa 11:28' na Emmanuel Kanamugire

Umugabo witwa Munyemana Innocent, ufite imyaka 28 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi y’Akarere ka Gakenke, acyekwaho kwica Se.

Nk’uko tubikesha Urubuga rwa Polisi, Munyemana ubu ufungiye kuri Stasiyo ya polisi i Ruli biravugwa ko yishe Se , Habufite Evariste , w’imyaka 55 y’amavuko , ku wa 16 Kanama 2012.

Impaka zatangiye nyuma y’uko Habufite yanze kwishyura amafaranga yose yagombaga guha umuhungu we, barangije kubaka inzu bari bapatanye.

Munyemana wiyemerera icyaha yakoze yatangaje ko yishe Se abigambiriye, kuko atemeraga kumwishyura amafaranga bafatanyije gukorera.

Iperereza rigaragaza ko Munyemana yagiye afungwa inshuro nyinshi kubera ibyaha byinshi yabaga yakoze.

Umuvugizi wa Polisi Supt. Theos Badege, arahamagarira abaturage kwirinda urugomo rubakururira mu byaha byo kwihorera, ahubwo bakagana inzego zibifitiye ububasha zikaba ari zo zibarenganura.

IBITEKEREZO
teo waruha !!!!!!!! ariko abayobozi bohasi bamaze iki ? or mudashoye ubuyozi mureke H E kagame na teo babyikorere byose kuko mwebwe ntcyo mumaze, ngaho gakenye izahora kumwanya wanyuma mumihig , mayor atinde kuja munama ni danger 2 ubwo nubwicanyi bwaje
Musubize21.08.2012 saa 04:32
teeeeeeeeeeo
Aliko abantu ubu murwanda hafpa abantu bangahe bulijoro ?? ubu se murabona atali ikibazo gikomeye ??? ubuse abayobozi barabona ibi ali amahoro ??
Musubize18.08.2012 saa 15:43
Bro joe
Kandi mperutse gusoma kuri aya ma site ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere gifite umutekano ku isi !!!
19.08.2012 saa 07:17
Sahabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!