Gakenke: Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kureka kuburana urwa ‘Ndi igabo’

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 19 Werurwe 2013 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda Urwego rw’Umuvunyi rugira yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage b’Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, kureka kuburana urwa “ Ndi igabo”. Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire yabivuze kuri uyu wa 18 Werurwe ahereye ko hari abaturage bemera bakishora mu manza kandi bazi ko nta n’ukuri bafite aho birangira batakaje ibiruta ibyo bakurikiranaga.
Umuvunyi yatangaje ko impamvu y’ibikorwa nk’ibi ari ukuganira n’abaturage ku ruhare rwabo mu (...)

Muri gahunda Urwego rw’Umuvunyi rugira yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage b’Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, kureka kuburana urwa “ Ndi igabo”.

Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire yabivuze kuri uyu wa 18 Werurwe ahereye ko hari abaturage bemera bakishora mu manza kandi bazi ko nta n’ukuri bafite aho birangira batakaje ibiruta ibyo bakurikiranaga.

Umuvunyi yatangaje ko impamvu y’ibikorwa nk’ibi ari ukuganira n’abaturage ku ruhare rwabo mu kunganira uru rwego mu kurwanya ruswa n’akarengane, kumva no gukemura ibibazo bitabonewe ibisubizo cyangwa bene byo batishimiye imikirize yabyo.

Yagize ati “Ubusanzwe inzego zegereye abaturage ni zo zigomba gukemura ibibazo byabo kugira ngo hatagira utakaza umwanya asiragira mu zindi nzego aho gukora ibimuteza imbere.”

Cyanzayire yasabye aba baturage kujya bagereranya ibyo batakaza n’ibyo bakurikiye, kuko hari abo usanga baburana ibintu bidafatika kandi rukabura gica.

Muri aka Karere by’umwihariko Umurenge wa Nemba, ibibazo by’akarengane bikunze kuhaboneka ni ibishingiye ku masambu, iby’urugomo, kudahembwa mu gihe amasezerano y’akazi aba yararangiye, amakimbirane mu ngo no kudahabwa uburenganzira ku basezerewe ku kazi mu nzego za Leta.

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Umuvunyi Mukuru yagennye uko buri kibazo kigomba gukemuka.

Umuhoza Rwabukumba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba avuga ko akenshi abaturage basiragira mu manza kubera kusasobanukirwa n’inzego nyir’izina zigomba kubakemurira ibibazo

Uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa n’akarengane ni ugutanga amakuru ku Rwego rw’Umuvunyi, bahamagara cyanwa bakoresha ubutumwa bugufi ku murongo utishyurwa cyangwa bagakohereza ubutuma kuri email.

Urwego rw’Umuvunyi rumaze kuzenguruka mu turere tugera ku 10 mu gihugu humvwa ibibazo by’abaturage no kubikemura cyangwa kubyohereza mu zindi nzego zishinzwe kubikemura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza