Gasabo: Bahuriye mu rugendo rwo gutangira ukwezi kw’imiyoborere myiza n’urugerero

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2013, abaturage b’Akarere ka Gasabo bari biganjemo Intore zigiye gutangira urugerero n’abanyeshuri bahuriye mu rugendo rwo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza n’urugerero mu murenge wa Kinyinya.
Nk’uko byakomezaga kumvikana mu magambo n’indirimbo y’abari muri uru rugendo, baravuga ko muri rusange hari byinshi imiyoborere myiza imaze kubagezaho, ari nayo pfundo ry’iterambere igihugu kigenda kigeraho.
Ndagijimana Ibrahim, Umunyamabanga (...)

Ndagijimana Ibrahim, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yatangaje ko urugendo bakoze rusobanuye byinshi kuko ari intangiriro y’ibikorwa binyuranye bigiye kuranga ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Ati “Ni ukwezi kwihariye kandi twateguyemo ibikorwa byihariye nko gusura abaturage, ibikorwa by’urugerero rw’intore ziheruka gusoza itorero n’ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya SIDA.”

Abaturage ba Gasabo bishimira imiyoborere myiza

Akomeza avuga ko mu kwezi kw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’Akarere buzasanga abturage hasi, bukemurire ibibazo bafite, bugenzure neza uko serivisi zitangwa mu nzego za leta n’iz’abikorera.

Ikindi kandi ngo bateganya ko hari n’amarushanwa atandukanye mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Urubyiruko ruri ku rugerero ruzakora ubukangurambaga ku kurwanya SIDA, ku kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza urubyaro n’ibindi bitandukanye bijyanye na gahunda za leta.

Ndagijimana ati “Twizeye ko ari ibikorwa bizatanga umusaruro kuko turimo kubikora ku bufatanye n’inzego z’ibanze.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza