Muri gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasuye abatuye Akarere ka Gasabo mu mirenge ya Bibare, Kibagabaga na Gatovu baganira ku bibazo bafite banungurana ibitekerezo.
Nzeyimana Innocent, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, yabwiye abanyamakuru ko ari gahunda yo kwegera abaturage bakumva ibabazo bafite bakanabafasha kubikemura.
Dusengimana Vedaste wo mu Murenge wa Bibare yagaragaje ikibazo cy’uko babujijwe kubaka inzu bari baratangiye kandi bafite ibyangombwa, icyakora umuyobozi waho avuga ko Dusengimana yagiranye ikibazo n’abaturanyi ku mbago zo kubaka uruzitiro ; ubuyobozi buvugaa ko kizakemuka vuba.
Uwizeyimana Rosemary utuye mu Murenge wa Kimironko, we ngo afite ikibazo cy’uko ababana badasezeranye akenshi batagira ububasha ku mitungo bityo ko we bimuhangayikishije.
Yasobanuriwe ko agomba gufata iya mbere mu gushishikariza umugabo bagasezerana, akanifashisha inzego zirengera abagore byananirana akitabaza ubuyobozi.
Mukasine wabajije ikibazo cy’uko atabona ibyangombwa by’ubutaka bw’inzu yaguze kandi yarabimenyesheje akarere ntikabikemure, umuyobozi ushinzwe imari n’ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Nzeyimana yamusabye guhurira na we ku Karere ka Gasabo bagakemura icyo kibazo.
Ibindi bibazo byagarutsweho ni ibya ruhurura zifungwa na bamwe mu baturage izindi zikangirika. Ikindi ni icy’abatuye mu bishanga babonye ibyemezo bya mbere bitari ibya burundu bibemerera gutura, kuri ubu bakaba batarimurwa cyangwa ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera gutura burundu kuko aho batuye hatemewe.
Abana b’imfubyi za Jenoside bo mu Mudugudu wa Bibare na bo babajije impamvu batanditsweho inzu bahawe na FARG, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bubabwira ko iki kibazo kizakemuka bakareba abajya bandikwa ku nzu kuko babana ari imiryango y’abana benshi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |