Mu karere ka Gasabo Inama y’ Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yateguye igikorwa cyo gusabana, hakorwa n’imurikabikorwa rya bimwe mu byo uru rubyiruko rwabashije kwigezaho muri uyu mwaka wa 2012.
Ubu busabane bwabereye ku Kigo cy’Urubyiruko cy’i Kabuga mu mpera z’icyumweru gishize, herekannywa ibikorwa by’amakoperative akora imyuga itandukanye agaragaza akarusho.
Uhagarariye umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko y’i Gasabo we yasabye urubyiruko kugira icyerekezo n’intego y’ibyo bashaka kugeraho bakabiharanira.
Amakuru dukesha urubuga rw’Inama Nkuru y’Urubyiruko avuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa Nkuranga Alphonse yasabye urubyiruko guharanira gukataza mu iterambere, bagakoresha igihe cyabo neza muri uyu mwaka twinjiyemo wa 2013.
Muri ibi birori kandi hatanzwe impamyabushozozi ku bakangurambaga bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo bakurikiranye abahugurwa ku kurwanya icyorezo cya SIDA,
Iki gikorwa cyanitabiriwe na Miss wa Mount Kenya University nawe ufite umwihariko wo kuba ari umwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Gasabo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |