Kuba umuhanda Gatsata-Karuruma ukomeza agahuza u Rwanda na Uganda nta matara ugira bituma ukunda kubaho impanuka, kubera ubuto bwawo no gukoreshwa n’imodoka nyinshi kandi ukaba ari umuhanda mpuzamahanga.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gatsata bibaza impamvu uyu muhanda utagira amatara, mu gihe indi mihanda yubatswe nyuma yawo ishyirwaho amatara.
Bamwe mu bashoferi banyura muri uyu muhanda bavuga ko babona kuba hariho gahunda yo kwagura uyu muhanda bitari gutuma udashyirwaho amatara.
Umwe mu baturage twaganiriye witwa Byukusenge utuye mu Murenge wa Gatsata, avuga ko kuba nta matara ari kuri uyu muhanda ari byo bituma ukunda kuberaho impanuka.
Guturuka ku kiraro cya Nyabugogo ukagera Nyacyonga nta matara ahari. Uyu muhanda unyuramo imodoka nyinshi kandi nini, mu masaha ya nijoro hakaba igihe imodoka zigonga umuntu zikikomereza kuko nta wuba yabonye iyabikoze iyo ari yo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Kabanda Joseph, yatangarije IGIHE ko icyo kibazo kizwi kandi ko hari hatangiye gahunda yo gushyira amatara muri uyu muhanda bikaza guhagarikwa no kuwagura uyu muhanda. Ati “ni byo koko kuba nta matara ari kuri uyu muhanda bigira ingaruka nyinshi ku baturage no ku bandi bawukoresha. Kuba unyuramo imodoka nyinshi ukaba ari muto ni ikibazo cyane cyane mu gihe cya nijoro.”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ngoma : Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu mazi
20.05.2013 |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |