Ku wa 26 Ukwakira 2012, Akarere ka Gatsibo kazizihiza isabukuru y’imyaka 25 kamaze gafitanye umubano n’ubutwererane (jumelage) n’Umujyi wa Waregem mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru bizitabirwa n’intumwa zo muri uyu mujyi ziri mu Rwanda kugeza kuwa 30 Ukwakira 2012.
Mu kiganiro Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagiranye na IGIHE, yavuze ko uwo munsi uzaba ari uwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 25 y’umubano. Yavuze ko Akarere ka Gatsibo kungukiye cyane muri uyu mubano, kuko hari inkunga nyinshi katewe n’uyu mujyi wa Waregem.
Twagirayezu Celestin, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi ‘jumelage,’ avuga ko abakozi b’Akarere ka Gatsibo na bo bagiye bagira umwanya wo gutembera bakajya muri uyu mujyi muri iyi myaka ishize. Avuga ko uko imyaka iza ari ko ubucuti burushaho gukomera.
Ugereranyije bimwe mu bikorwa Akarere ka Gatsibo kerekana ko kakoze ku bw’uyu mubano, usanga muri iyi myaka 25 inkunga uyu mujyi warateye Akarere ka Gatsibo inkunga ingana na miliyoni zirenga 386 z’Amanyarwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |