Kwamamaza

Gatsibo: Care International yabagize aba mbere mu kuboneza urubyaro

Yanditswe kuya 31-01-2013 saa 15:00' na Deus Ntakirutimana


Minisiteri y’ubuzima irashimira uruhare rw ’umushinga Care International mu gufasha abatuye Akarere ka Gatsibo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko byafashije abatuye aka karere kuba aba mbere mu gihugu muri iyi gahunda.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ku ya 30 Mutarama 2013, hasozwa gahunda y’umushinga wo guhindura imyifatire hagamijwe kongera ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro yatangijwe na Care mu Karere ka Gatsibo guhera mu mwaka (...)

Minisiteri y’ubuzima irashimira uruhare rw ’umushinga Care International mu gufasha abatuye Akarere ka Gatsibo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko byafashije abatuye aka karere kuba aba mbere mu gihugu muri iyi gahunda.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ku ya 30 Mutarama 2013, hasozwa gahunda y’umushinga wo guhindura imyifatire hagamijwe kongera ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro yatangijwe na Care mu Karere ka Gatsibo guhera mu mwaka w’2009.

Habarurema Isaie, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, ngo abona igikorwa bakorewe na Care ari icy’ingenzi kuko cyagabanyije ubwiyongere bukabije bw’abatuye bwari ku kigero cyo kwikuba kabiri mu myaka itandatu. Avuga ko mu mwaka wa 2008 abatuye Gatsibo bari ibihumbi 28, mu gihe muri 2012 bari bageze ku bihumbi 43.

Umuyobozi wa Care International mu Rwanda, Matt Bannerman yavuze ko umushinga ayobora wafashije abaturage kandi ko utazahwema kubashyigikira, bikaba ari muri urwo rwego bagiye gutangiza umushinga mushya muri ako karere witwa “ umugore arumvwa” wo gukomeza gukorana n’abatuye aka karere.

Bannerman avuga ko ahereye ku ku ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Bwongereza muri Nyakanga 2012 ko buri wese yakagombye guhabwa amahirwe yo guhitamo igihe azabyarira nta muntu ubimuhase, yumva umushinga ayobora warashyize iri jambo mu bikorwa uhugura abagabo mu kumvikana n’abagore babo ku kuboneza urubyaro.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Ndagijimana Uzziel yavuze ko ibikorwa by’ubuzima byakozwe na Care International byatumye abaturage ba Gatsibo bumva gahunda yo kuboneza urubyaro bakanayitabira kurenza abandi bose mu Rwanda; kuko ikigero cy’igihugu ari 49% ariko Gatsibo ikaba iri kuri 66%. Ni yo mpamvu ubufatanye bwaranze abakoze iki gikorwa ngo bwakagombye gukomeza.

Abaturage ba Gatsibo bitabiriye kuboneza urubyaro barahabwa ibihembo n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima

Bimwe mu byakozwe na Care kuva muri 2009 itangiza ibi bikorwa harimo gusana amavuriro atatu yo muri aka karere no kuyashyiramo ibikoresho, guhindura imyumvire y’abayobozi b’amadini n’amatorero ku bijyanye no kuboneza urubyaro no guhugura abagore n’abagabo ku kuboneza urubyaro.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 28 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved