Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, burashima ibikorwa by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye birimo ko kuri uyu wa munani Gashyantare 2013 bateye ibiti 400 bakanubakira umuryango utishoboye wasenyewe n’ibiza.
Ibi bikorwa byabereye mu Kagari ka Kanserege. Uwamahoro Hashas bubakiye kuko yasenyewe n’imvura yaguye mu minsi ishize we n’umuryango we bagasigara badafite aho biking, ati ’’Ndashimira izi ntore zinyubakiye inzu. Twararaga ku gasozi, abana imbeho yari igihe kuzabica !”
Mu Murenge wa Gikondo izi ntore zikora ibikorwa bitandukanye nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Nyiramparibatende Eugenie ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikondo akanakurikirana ibikorwa by’intore umunsi ku munsi.
Muri ibyo bikorwa ni nk’ikusanyamakuru ku misoro n’amahoro, kubarura abaturage bafashe ubwisungane mu kwivuza n’abatarabufata kugira ngo hamenyekane ababuze amikoro bafashwe, kubarura abaturage batazi gusoma no kwandika ngo bazabyigishwe, no gushishikariza abaturage gukora isuku aho batuye.
Kanyesigye Nathan umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, avuga ko ibikorwa izi ntore zikora ari ibyo gushimwa ; dore ko muri uwo murenge ngo nta n’umwe utaritabiriye iyi gahunda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |