Gisagara: Abanyeshuri bahiriye muri ’Laboratoire’

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri icumi n’umwarimu wabo, bakoreye impanuka mu nzu ikorerwamo igeragaza ry’ibyizwe (Laboratoire) mu ishuri rya Groupe Scolaire St Phillipe Nelly kuri uyu wa kabiri tariki ya gatanu Gashyantare 2013 nyuma ya saa sita barashya ariko ntihagira uhitanwa n’iyi mpanuka.
Aba banyeshuri bari mu igerageza ku isomo ry’ubutabire.
Ubuyobozi bwatabaye vuba bajyanwa kwa muganga, kuri uyu wa gatatu batanu muri bo bakaba batashye ngo bazavurwe batari mu bitaro kuko batakomeretse cyane. (...)

Abanyeshuri icumi n’umwarimu wabo, bakoreye impanuka mu nzu ikorerwamo igeragaza ry’ibyizwe (Laboratoire) mu ishuri rya Groupe Scolaire St Phillipe Nelly kuri uyu wa kabiri tariki ya gatanu Gashyantare 2013 nyuma ya saa sita barashya ariko ntihagira uhitanwa n’iyi mpanuka.

Aba banyeshuri bari mu igerageza ku isomo ry’ubutabire.

Ubuyobozi bwatabaye vuba bajyanwa kwa muganga, kuri uyu wa gatatu batanu muri bo bakaba batashye ngo bazavurwe batari mu bitaro kuko batakomeretse cyane.

Bigira Alexis ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara yatangarije IGIHE ko yabasuye agasanga bari gukurikiranwa, kandi ko nta kibazo gikomeye bafite.

Bigira yadutangarije ko bagenzi babo bari babanje kwigira muri iyi nzu mbere ya saa sita bagasiga basize imwe mu miti bakoresha biga (Produits) itabitse neza [ifunguye], gazi (gaz) zayo zikivanga n’izo abari baje kwigiramo nyuma ya saa sita bari bafunguye bigatuma havuka inkongi.

Bamwe muri bo barahiye abandi bahisha imyenda, ariko inzu bakoreragamo yo nta cyo yabaye.

Groupe Scolaire St Phillipe Nelly ni ishuri riherereye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, rikaba ari rimwe mu mashuri amaze iminsi ashinzwe muri aka karere kandi azwiho gutanga ubumenyi bufatika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza