Gisagara: Umwarimu akurikiranyweho gufata ku ngufu umunyeshuri

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Karere ka Gisagara yataye muri yombi umwarimu wigishaga ku kigo cy’ishuri ribanza rya Ndora akekwaho guhohotera umunyeshuri yigishaga.
Gatare Christophe w’imyaka 30 arakekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatandatu, amutera inda.
Nk’ urubuga rwa Polisi rwabitangaje, ayobozi b’ishuri batahuye ko uwo mwana w’umukobwa atwite, bamubajije uwayimuteye atunga agatoki umwarimu we. Mu buhamya uwahohotewe atanga, avuga ko Mwarimu yamuhataga kenshi kuryamana na we, (...)

Polisi yo mu Karere ka Gisagara yataye muri yombi umwarimu wigishaga ku kigo cy’ishuri ribanza rya Ndora akekwaho guhohotera umunyeshuri yigishaga.

Gatare Christophe w’imyaka 30 arakekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatandatu, amutera inda.

Nk’ urubuga rwa Polisi rwabitangaje, ayobozi b’ishuri batahuye ko uwo mwana w’umukobwa atwite, bamubajije uwayimuteye atunga agatoki umwarimu we.

Mu buhamya uwahohotewe atanga, avuga ko Mwarimu yamuhataga kenshi kuryamana na we, bikaba ari byo byaje kumubyarira gutwita.

Polisi itangaza ko Gatare amaze kumenya ko ibyo yakoze bigiye ku karubanda, yahisemo gutoroka, ariko aza gufatirwa mu murenge wa Kibilizi, mu Karere ka Gisagara, tariki ya 06 Gashyantare; ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa.

Abayobozi b’ishuri batangaza ko batunguwe n’imyitwarire mibi y’uyu mwalimu ubusanzwe warangwaga n’ingeso nziza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gisagara, Supt.Simugaya Yahaya Fred, yasabye ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, n’iz’umutekano gushyira hamwe bakarwanya ibyaha nk’ibi.

Ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko uhamwe n’icyaha cy’ihohotera ahanishwa igifungo cya burundu hiyongereyeho n’amande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza