Kudasuzumisha abakozi indwara zanduza, kutagira amasezerano na koperative zitwara imyanda, kutagira igikoni kiboneye no kutagira ibyobo bifata amazi y’umwanda, ni bimwe mu byatumye resitora n’utubari icumi two mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi zifungwa, kuko zitujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga isuku.
Habiyambere Eliya umukozi w’Umurenge wa Gisenyi wari mu itsinda rigenzura isuku yasobanuye ko abakozi b’Umurenge wa Gisenyi kuwa Gatatu biriwe mu gikorwa cyo kugenzura isuku, mu Kagari ka Bugoyi mu midugudu ya Nyakabungo n’Isangano, bahereye ku tubari, resitora, inzu zicumbikira abagenzi, alimentation n’inzu zicururizwamo amata, basuye ahantu cumi n’umunani. Icumi muri zo zikaba zafunzwe kubera kutuzuza ibiteganijwe mu mabwiriza agenga isuku.
Amakuru dukesha urubuga rwa ORINFOR avuga ko bamwe mu bafungiwe bimwe mu bikorwa byabo, batangaje ko inama bagiriwe bagiye kuzubahiriza mu buryo bwihuse, dore ko abenshi bivugiraga ko bifuza gukorera ahantu hari isuku.
Muri uku kugenzura isuku byakozwe n’abakozi b’umurenge wa Gisenyi, bizakomereza no mu tundi tugari n’imidugudu yose. Abafungiwe kandi bagomba kumenya ko bafungurirwa bamaze kwishyura amande kuri konti y’Akarere. Akaba ari muri urwo rwego buri muntu wese asabwa kugira isuku aho ari hose n’igihe cyose.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |