IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Gishwati : Isaranganywa ry’amasambu ryahawe igihe ntarengwa


Yanditswe kuya 8-02-2013 - Saa 07:35' na IGIHE

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yayoboye inama ku isaranganya ry’amasambu mu ishyamba rya Gishwati, inama yari igamije kurebera hamwe aho ikibazo cy’amasambu kigeze no gutanga umurongo ku ishyirwa mu bikorwa ry’isaranganya ry’ubutaka muri Gishwati nyuma y’uko abari bahatuye bahimuriwe kubera ubuhaname bwaho mu rwego rwo kwirinda ibiza byabagwirira no kubungabunga ibidukikije.

Iyi nama yashyizeho itsinda ku rwego rw’igihugu rishinzwe gusaranganya amasambu ku byiciro bitandukanye by’abaturage, mu rwego rwo kubabonera aho bahinga ndetse n’aho bororera.

Ibyo byiciro birimo imiryango yimuwe muri Gishwati igatuzwa hanze yayo, imiryango yasigaye muri Gishwati ariko idafite aho guhinga, imiryango ituye hanze ya Gishwati ariko yari ihafite ibikorwa mbere, n’imiryango yari ifite ubutaka gakondo mu nkengero za Gishwati ubu hakaba habarirwa muri Gishwati mu ikarita nshya.

Itsinda ryashyizweho rigizwe na Lt Gen Fred Ibingira uriyoboye, Assistant Commisioner of Police Mugisha Joseph wungirije umuyobozi w’iri tsinda, Pothin Muvara wo mu kigo gishinzwe umutungo kamere, William Ngabonziza wo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nzeyimana Innocent wa Minisiteri y’ubuhinzi, Na Kagabo Nsengiyumva wo muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Iri tsinda ryahawe igihe cyo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2013 ngo ribe ryarangije icyo kibazo cy’isaranganya ry’amasambu. Riziyambaza impuguke zitandukanye mu byerekeye gupima ubutaka, rinakorane n’inzego z’ibanze zirebwa n’iki kibazo.

Ubutaka buzatangwa ni ubw’ahamaze gucibwa amaterasi kugira ngo hakorerwe ibikorwa bitabangamiye ibidukikije.

Ahazasaranganywa hazakorerwa ubuhinzi cyane cyane ubw’ibihingwa bihabereye nk’ibigori n’ibirayi, hakaba hanateganywa ko hakorerwa ubuhinzi bw’igihingwa cya ‘pomme’.

Iyi nama ije ikurikira icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Ukwakira 2012, kigena uburyo iri saranganya rigomba gukorwamo.

IBITEKEREZO
none se ko agronome w umurenge wa Bigogwe na Maj Kayiranga babangamiye gahunda ya premier ministre ngo barashaka kwambura abaturage imirima yabo ngo bakabashyira muri gahunda ya gishwati
Musubize11.03.2013 saa 05:27
musabyimana
erega nta kinanira ingabo,n'ubundi iyo babibaha mbere ikibazo cya giswati kiba cyarakemutse.tubatezeho igisubizo cyiza kandi tubaziho ubunyangamugayo nkubwo bwagize muri eastern province, ndetse nagahe gato mwamaze muli gisenyi na nyabihu mutuza abaturage,mwagaragaje ubuhanga no kwitanga.
Musubize11.02.2013 saa 04:10
######
NI AGAHOMERAMUNWA UMUGANI W'ABARUNDI !!
Musubize8.02.2013 saa 09:40
Gishwatimugogwe
Mbega ngo haraba kera weeeeee ! Harya ngo dufite intumwa za Rubanda mu Rwanda ? Zahe zokajya ? Ubwo koko, zakabayeho , bariya baturage birukanwe Gishwati baba babayeho kariya kageni ? Basomyi banyarwanda koko haruwansobanurira icyo abadepite bamaze ? ndavuga abo mu Rwanda kuko abo mu bindi bihugu ndazi icyo bashinzwe, ariko se abo mur'iki gihugu bo ? Ariko ubundi tuba twibaza nkana, ese ubundi batuvugira tutarabatoye, tutanabazi ? Barebeye kuri Ministre w'intebe se ko nawe tutamutoye nyamara akaba akora inshingano ze atibagiwe abaturage muri rusange ! Meya ngo har'umushinga wabo wo korora inkoko, ese uzi ngo ni bangahe ? Ko hashize imyaka babirukanye se , uwo mushinga nuwo kubagoboka , cg nuwo kuzifashisha babashyingura kubera inzara ? wakora ukiteza imbere , ukarer abo wabyaye, ukabarihir'amashuri, watujwe ku gasi nka hariya koko ? Ese muretse n'imbabazi za kimuntu ntimwabikorera no kubahiriza inshingano igihugu cyabahaye ? Cyakora mbabwire mwa bategetsi mwe mwirengagiza nkana ibibazo by'abaturage mushinzwe, nyamara mwirira igihugu uko mwishakiye, ngayo amamdoka y'ibitabashwa, ngayo amazu agerekeranya, ngabo abana banyu mu mashuri yo hanze( amerika n'iburayi), amaso yanyu ntabereke imbabare zibakikije, Imana izabibabaze. Ndabona NTEGEREJIMANA yatangiye amasengesho , azihangane asabire n'abategetsi banga abturage kugira ngo Imana ibahe imitima myiza ikunda n'abatari ababo. Rwose premier Ministre n'Umutegetsi mwiza. Reka dutegereze icyo Afande nawe azakora. Mwihangane, yenda Ibitangaza bya Nyagasani bizabazanira MANU nka yayindi y'abisirayeri bava mu misiri. Imana ibabe hafi. Nicyo njye nshoboye.
Musubize8.02.2013 saa 04:10
RUKUNDO
Iki kibazo kirangije imyaka myinshi, ngirango noneho abayobozi barahugutse ! Ariko rwose ni gute umuyobozi afata icyemezo cyo gusenyera abaturage, akabirukana aho bakoreraga ibikorwa byabo ataramenya aho abatwaye ? Abayobozi bashobora gusobanura igitunze abo baturage nyuma y'imyaka irenga 2 bavanywe muri GISHWATI ? Anyway, ubwo ikibazo gihawe ingabo turizera ko zizakirangiza nkuko zakemuye icyo muri Eastern Province.
Musubize8.02.2013 saa 02:13
GISHWATI
Ko ibitangaza bibaho se, ahari Ministre Habumuremyi niwe Imana yaba igiye gukoresha ngo, ziziya mbabare zongere zibukwe ko nabo ari abanyarwanda ? Nubwo atanzi, nazajya mu gisibo cyo kumusabira Imigisha ku Mana. Wabona abaya MUSA wabari baratuje Gishwati. Nyamuna equipe yashinzwe kiriya kibazo, Umwuka ww'Imana uzabayobore neza muri ako kazi, muzatange rapporo byihuse kandi igabanya agahinda ka bariya bantu. Muzajyeyo muganire nabo, maze mwirinde invugo y'abatagetsi, ahubwo mukore nk'abagamije gukiza imbabare. Imana ibafashe.
Musubize8.02.2013 saa 00:50
NTEGEREJIMANA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!