Gisozi: Abaturage bamokeje ibikortwa byo kwiyuzuriza inyubako z’utugari

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye utugari twa Musezero na Ruhango mu murenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo, bakomeje ibikorwa byo kwiyubakira ibiro by’utugari twabo.
Aba baturage ngo bafashe umwanzuro wo kwiyubakira utugari kugira ngo bajyane n’icyerekezo igihugu cy’u Rwanda kirimo kuganamo cyo kuvana amaboko mu mufuka bakikorera ubwabo, bakagira uruhare mu kwiteza imbere nk’uko Gasana Raymond umuturage w’akagari ka Ruhango yabitangarije IGIHE.
Abaturage b’akagari ka Musezero bafatanije n’umurenge wabo wa (...)

Abaturage batuye utugari twa Musezero na Ruhango mu murenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo, bakomeje ibikorwa byo kwiyubakira ibiro by’utugari twabo.

Aba baturage ngo bafashe umwanzuro wo kwiyubakira utugari kugira ngo bajyane n’icyerekezo igihugu cy’u Rwanda kirimo kuganamo cyo kuvana amaboko mu mufuka bakikorera ubwabo, bakagira uruhare mu kwiteza imbere nk’uko Gasana Raymond umuturage w’akagari ka Ruhango yabitangarije IGIHE.

Abaturage b’akagari ka Musezero bafatanije n’umurenge wabo wa Gisozi biyuzurije ibiro by’akagari kabatwaye amafaranga asaga miliyoni 30 na ho abaturage b’akagari ka Ruhango bakomeje kubaka ibiro by’akagari kabo ngo bakaba bafite intego y’uko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka bagomba kuba bagatashye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia yatangarije abanyamakuru ko abaturage b’umurenge wa Gisozi bafite icyerekezo cyo kwiteza imbere ati “Abaturage ba Gisozi ni bo pfundo ry’iterambere ry’umurenge wabo n’igihugu muri rusange, dufite umugambi udasubira inyuma wo gukomeza kwiteza imbere.”

Abaturage b’Umurenge wa Gisozi bongeye kwicara bafata ingamba zo gukomeza kwiteza imbere mu kwezi kwahariwe imiyoborere mu Rwanda.

Akagari ka Musezero
Akagari ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza