Gisozi: Yemerewe ibihumbi 640 mu kwizihiza yubile y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Ubwo hizihizwaga imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse mu murengee wa Gisozi, mu kagali ka Ruhango, Umukecuru witwa Nyirandegeya Anastasie yahawe ubufasha na Sibomana Dieudonne bw’amafaranga 640 000 no kumutunganyiriza inzu.
Usibye ubwo bfuasha yahawe n’umwe mu banyamuryango ba FPR, Nyirandegeya Anastasie yatanze ubuhamya ko FPR Inkotanyi yamuvanye mu bwigunge.
Nyirandegeya yagize ati “ nasigaye n’umwana wanjye wacitse amaguru. Hari cyageze ndiheba kuko inzu yenda kungwira (...)

Ubwo hizihizwaga imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse mu murengee wa Gisozi, mu kagali ka Ruhango, Umukecuru witwa Nyirandegeya Anastasie yahawe ubufasha na Sibomana Dieudonne bw’amafaranga 640 000 no kumutunganyiriza inzu.

Usibye ubwo bfuasha yahawe n’umwe mu banyamuryango ba FPR, Nyirandegeya Anastasie yatanze ubuhamya ko FPR Inkotanyi yamuvanye mu bwigunge.

Nyirandegeya yagize ati “ nasigaye n’umwana wanjye wacitse amaguru. Hari cyageze ndiheba kuko inzu yenda kungwira ngezaho nkibaza impamvu nasigaye! Ntihaciyemo igihe kinini Umurenge wa Gisozi wabaye unshakiye aho gucumbika, ubundi abanyamuryango ba FPR bashyira hamwe banyubakira inzu, none ubu ndi mu zu yanjye.”

Nyuma yo gutanga ubuhamya Sibomana Dieudonne, umwe mu banyamuryango ba FPR ku giti cye yatangaje ko inzu yubakiwe uwo mukecuru idakoreye amasuku, azabirangiza, byongeye kandi akajya amugenera amafaranga ibihumbi mirongo ine (40000 frw) buri kwezi mu gihe kingana n’amezi 16.

Umuyobozi mukuru wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Ruhango Rutaganda Silas yasabye abaturage ba Ruhango kwimakaza urukundo, amahoro n’ubworoherane nk’uko byaranze Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Murekatete Patricie, Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi yavuze ko n’ubwo Abaturage ba Gisozi bakomeje kwishimira imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ivutse bakwiriye kubishingiraho bakomeza gutekereza imbere n’ubworoherane.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba bitabiriye

Hirya no hino mu nzego z’ibanze, hari kugenda hizihizwa yubile y’imyaka 25, ariko Umunsi nyir’izina wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse uzaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza