Ndashimira Fofo inama yatanze koko URda si poubelle muzajya muvomamo ingeso nomigenzo itari myiza ngo muze mumenemo,ahubyo icyo mwakora nukwamamaza biciye mukinyabupfura ibyiza imana yahaye abanyarwandakazi,muzasabe umunsi umwe mu mwaka mufate stade mukore defile mwambaye amakaliso nkuko mu bwongereza bikorwa rimwe mu mwaka ariko mwishuze amafaranga yokwinjira hanyuma abaza babagana babareba mumihanda rebako batumariye namamodoka kubera kubarunguruka muhita bakagonga izirinyuma nimbere n'ubwo mubi exposant for free nibora hazaboneke droit d'entree.
reka babyambare .ubunza bashak imana yogera ikabaha kwambara impu gusa .ariko biteye isoni wangu
this bad and stupid style of wearing the clothes so if possible the government should put laws governing clothing style to the ladies
Dear All,
La libertee ne pas une libertinage,chaque pays a de valeurs so URWANDA nikihugu tugomba kutemerera buri wese kuvoma ibyo hanze byose ngo aze
abisukemo twahinduka Poubelle ya differents cultures vague,niyo mpamvu ibyo bashira kwisoko naba clients babyo bagomba kuza mu gihugu baje guhaha positive's values not negative's,nimubishaka muzandikire ubuyobozi bwu rwanda
mubusabe muminsi mikuru y'u mwaka ibaho bazashireho umunsi wanyu wo kwambara ubusa mushake salle nini abifiza kubabona bishure amafaranga yo kwinjira namwe ntimwiyandarike ntanyungu mubifitemo iyo salle muyishyure igihugu nacyo cyunguke imisoro salle zitanga kubukode.
NAHO IBYO MUKORA BYINKOZA SINI UKAGENDA WIRUNDARUNDA MUNZIRA KANDI WABIKOZE UBISHAKA,WIBUKEKO IBIGIYE KWISOKO SIKO BYOSE BIGURWA.
nimukanguke yemwe, genocide yabaye mu rwanda ndabibutsa ko itatewe no kwambara mini yemwe ! yatejwe n imitekerereze mibi y injiji zize nkamwe mwese , dukeneye abanyabwenge bazateza igihugu imbere, dukeneye abakora cyane igihugu kigatera imbere, ubuse ko numva ibitekero byanyu ari bigufi cyane muri ibi bihugu byateye imbere mwumva imyambarire hari icyo ibatwaye ra !! muzajya mugenda mukebaguza mu mihanda mureba ibibero by abakobwa nkaho mwagiye gukora mukabona amafaranga, mwahinduye ibitekerezo bikuze ko bitanubaka na gato ! Gaga munegura muze amafaranga afite niyo mwakora amanywa n ijoro ntayo mwakwibonera usibye kuvuga gusaaa .
@mamishi : Urakoze kutwibutsa ko jenoside itatewe na mini, nanjye mboneyeho kukwibutsa ko atari mini zayihagaritse kandi ko igihe yakorwaga ntawari gutinyuka kwambara atya. Niba rero mu kubyina insinzi mubona mini ari zo zikwiye, ngaho nimuhitemo ubwo biratwereka icyo muri cyo. Ikindi watwibukije ni ubukire bw'abantu bo mu bihugu wise ko byateye imbere... ntabwo nzi niba wemeza ko byatejwe imbere no kwambara nk'uko urata, ariko biramutse ari nabyo nanjye nakwibutsa mu magambo make ko NTAWIHUTA NK'UWAYOBYE cyane cyane ariko ko WIKANIRA UMUGISHA W'UNDI UKANNYA IBUYE. Urakoze !
18.01.2013 saa 02:09
Gumaguma
Ikindi erega yiba na bashiki bacu bakora ibyo bimenyaga ! ukwirukaho umeze utyo(uko wambaye bikojeje isoni) ntagindi agushakaho uretse umunyenga w'akanya gato ! Uzamutumeho umuntu ko wifuza ko mwaba inshuti cyangwa umugore n'umugabo uzumve comments ze ! Uzigaya wowe ubwawe !!
Ubundi se ko buri gice cy'umubiri gifite ibyo cyagenewe n'aho byagenwe, umugabo agukundira uko uremetse bikamutera guhora akwifuza, none ya miterere yawe rubanda rwose rurayizi ! Ni iki gishya se agutezeho ? Umwana ? No muri laboratory bamumukorera ! Nyamara ababashuka ko mwaberewe barabahemukira ! Abo mwita injiji ko basigaye inyuma mu majyambere nibo bantu kandi babanyabwenge !
Uzagereranye abo biyita ko bazi iterambere n'abo bita ko basigaye inyuma mu majyambere !!!
Igitangaje ni uko byose rega aba ari urw'iganwa ! Kandi niyo myambarire igira aho yambarirwa ariko yagera iwacu abantu bakagirango ni umuderi ! Haya, imyambaro yanika ibibero n'amabere, byaturutse ku baririmbyikazi b'abanyamahanga ! mu myaka yashizeeeeee ! Ariko se iyo bari mu nzira hari uwari wahura nabo bambaye ibyo bintu mu nzira ? Uretse mu mastudio ? Ibindi bikambarwa n'indaya ku isoko ryazo nyine mu ijoro ! Byagera i Rwanda bati umuntu yemeje !!!! Biteye agahinda ! 99% bayambara ngo abantu babarebe erega ! Abambaye ibyacitse, ibidafuze, ibidafite uruhengekero ! yewe, ni akumiro, ngaho imikufi ku maguru, ngaho tatoo ku mabere, none se iryo ni ryo terambere ? Af igisekeje aba bavuga gutya ubabwiye uti shaka inshuti muri abo bose bateye gutyo ntiyagukundira ! Umuntu se umeze gutyo yakubera nyina 'wabana ? Ni ubuhe burere yahaba abo abyaye se ? Ngaho nimukataze n'iterambere ntawababujije, hari bamwe bazasigara bubashye umuco wabo kandi tuzashobokana n'abo nyine ! Uvuze ko rero atari byiza ko bashiki bacu bafatwa nkabo mu bihugu byabarabu, byose biterwa n'ibyo umuntu areba ! Uzaherahe se wifuza umwarabukazi utabonye n'isura ye ? sembuse abanyarwandakzi umukondo, ibibero, amabere byose wabibonye ! Igitsina nakyo ubahaye uburenganzira ababikora bakwigendera uko bavutse ! Akumiro karagwira ! n'intama ari inyamaswa ihisha ibintu byayo nankaswe umuntu ufite ubwenge !!!!!!! Ahubwo we aba ari inyuma y'inyamaswa !!!!!!!!!!!!!
Umwana wawe wambaye kuliya ashobora gutuma wimanika peee
Ruriya ni rwo Rwanda r'ejo wasanga nta ikareso yambaye ndeba iriya photo
Blame it on Hollywood (mind control, degradation and conformity to our so called stars who knows nothing other than making us cattles)
Ubuyobozi nibugire icyo bukora kubijyanye n`imyambarire. Kuko birakabije cyaneee !!!
Gentlemen, stop being Catholic than the Pope, Rwanda can't try to hide behind the culture to infringe on the freedom of the fair sex, we live in dot com generation, the world has become a Global village, accept the reality and let's move forward, the Chinese has accepted the Capitalism, the Anglican Church has okeyed the Homosexuals to wed....Oh give us a break.
Mbega Kamanzi ngo arabeshya niyihe TV Station yaretse kwerekana indirimbo za lady gaga cga wagize ngo ibindi bihugu nabyo bigendera kumategeko mugenderaho ?.Shame upon you
Nge umukobwa wange ni yambara kuriya sinza byihanganira kuko ni ugusebya umuryango n,umuco nyarwanda.
Uwicaye nabi ababaza imbere ye !!! Ariko se ubundi ni he handitse ko mu muco nyarwanda abakobwa bagomba kwambara bakikwiza ? Kuki se umuhungu iyo yambaye ikabutura ngufi cg akavanamo ishati mu bantu nta kibi mubibonamo ariko umukobwa yakwambara ijipo ngufi cyangwa baladeur ibikuba bigacika ?! Ese ko twakuze tubona abakurambere bacu barambaraga ishabure n'ibindi twese tuzi ntibitere ikibazo , byaje guhinduka bite ? byahinduwe na bande ? Ese abo babihinduye mubona aribo bagira umuco uboneye ? Njye mbona ikibazo atari abambara ibyo mwita ibikozasoni ahubwo ikibazo kiri ku babireba bikababangamira ....! kuki twakunva ko itako ry'umugore cg ibyano bye ari igaragaza ry'igitsina cye ? Kandi erega n'igitsina ushobora kukibona ariko ntucyiteho igihe ufite ibindi bikorwa urangamiye , abarangamira amajipo ni ababa badafite undi mukoro n'abanyangeso z'ubusambanyi . None se mwifuza ko abanyarwandakazi bamera nk'abagore n'abakobwa bo mu bihugu by'abarabu ? Sinshyigikiye ko umwari cy umutegarugori yiyandagaza ... Non, twese tugomba kwihesha agaciro ariko si imyambarire izakaduha , nitutita kuri iyo myamarire niba hari n'abayambara bagamije kwiyandarika bazabona ko ntacyo bibagezaho bayiveho . Bagabo mujya mu ndaya nimwe mukwiye kwikosora ikigaragara cyane ni uko akenshi abambara n'iyo myambaro ari ababa bagiye gushaka abagabo babaha amafaranga ? kubera iki ? ayo mafaranga mubashukisha niyo atuma bambara ibyo babona bibakurura , igihe bazabyambara mwabahitaho ntimunabereke ko mwababonye , là muzirebera ko nabayicuruza batazabura isoko !!!
Manzi kimwe n'abandi batekereza nkawe, mushobora kuba mutazi umuco icyo ari cyo. Mbikubwiye rero, umuco ni ensemble des valeurs positives morales sosiyete y'abantu igira bitewe n'igihe igezemo. Niyo mpamvu mu bihugu byose nta muco mubi ubaho. Iyo byiswe umuco biba ari byiza kuri abo bantu babyemera batyo. Akenshi kubera ko abakuze ari bo baba bafite ubushishozi bwinshi nibo bakunze guhitiramo abana babo ibyiza bakwiye gukurikiza. Ari nabyo bivamo muri rusange umuco uranga agace aka n'aka. Rero mu bihe byashize, abanyarwanda bambaraga incabure, n'indi myambaro iciriritse kuko ariyo bari bafite. Ariko aho iterambere riziye, umuco warahindutse babona ko ari ngombwa kureka bene iyo myambarire. Nta muntu uzi ubwenge rero, wiyubaha, kandi ureba kure wagombye kwambara imyenda inyuranyije n'umuco dufite ubu. niyo mpamvu ababyambaye bafatwa nk'indaya, ibyomanzi, ibirara. Ababyeyi rero batangirire hafi abana babo, igihe turimo si icyo kwambara inshabure.
17.01.2013 saa 00:51
JADO
NDABONA AHUBWO WARAYOBYE KUKO BIRAGARAGARA KO ARIBYO BIKUYOBORA ARIKO ABAMEZE NKAWE BOSE NIMUTIHANA MUZARIMBUKA KUKO AGACIRO UVUGA NTIKABONEKERA MU KWAMBARA UBUSA. ABO UVUGA BABIREBA BIKABACUMUZA BAZAHANWA UKWABO ARIKO BIBIRIYA IVUGAKO ABAGUSHA ABANDI ARIBO BAZAHANWA KURUSHA HO. ISUBIREHO RERO1 !!!
17.01.2013 saa 01:42
MASO
urumuntu wumugabo kbsaaa
18.01.2013 saa 04:31
gentille
Hakwiriye kubaho itegeko ribyamagana kugirango turengere umuco wacu n'agaciro k'umunyarwanda.Bazabaze muri ULK icyemezo bafashe,ntawemerewe kwinjiramo ameze nka kuriya.Rero nibigere mu nzego nyinshi kuburyo umuntu atakemererwa nko kwinjira mu biro n'ahandi...bityo byacika.
U Rwanda ni igihugu kigenga gifite amategeko kigenderaho,igitekerezo cyawe ntaho cyaganisha igihugu cyacu,wowe ni uriya utuka abagore bari mu nteko(harahagazwe) ntaho mutaniye,ibyo mwibwira siko biri mwite ku bibareba n'ibibateza imbere ibindi mubyihorere.mwabonye umubyeyi Straton icyo abivugaho,mukurikize inama ze kuko niho iterambere rituganisha ,buri gihe n'ibijyanye nacyo.naho abavuga ko bambara bakikwiza aribyo byaca ubusambanyi cg izindi ngeso mbi baribeshya cyane kuko ntaho bihuriye.murakoze
17.01.2013 saa 03:31
Uwitije
Ubu ni igihe cyahawe abagore ngo bimareyo, kuko bahawe rugari ngo bagaragaze ko nabo bafite agaciro kuko bavugaga ko bakandamijwe. Igitangaje ni uko aho kugaragaza ubwenge n'ibikorwa byiza byubaka umuryango w'abantu bikanatanga amahoro, babyitiranyije no kutwereka amabere n'amatako. Bagaragaje ko ari nk'ubushwiriri ntibashobora no guhanana ngo banagirane inama, usanga ab'imiguruka barakuye agahu ku nnyo, abandi nabo barebera n'ubugwari bwinshi, ntibashobora no gutinyuka kubyamagana. Ngabo abagore, n'attendez pas plus, iyo barangije bashaka ababaza impiri zo kwica abagabo babo abandi bakabagongesha imodoka bakabanogonora bikarangira. Ubundi ngo umugore w'icyohe cyangwa w'inkozi y'ibibi nta kindi aba azi usibye kugarama no kurira. Ese mwa bagore mwe n'abakobwa, iyo mubona abagabo bambara bakikwiza mwibwira ko ari mwe mubarusha kumenya iterambere ? Icyo nzi ni uko abagore n'abakobwa bigira abahatari bakanga kumvira umuco ari nk'iteme sekibi yambukiraho ku buryo bumworoheye kuko burya mu mutwe wabo ni 0,0001. Mbihera ku bari mu nteko...
Ese ubundi umuntu yambara kugira ngo ashimishe abantu cyangwa yambara kugiti cye. Uwanyereka bamwe mu bandika hano uko bangana, ariko icyo mbona ni abantu bakuze nta rubyiruko rwatanga izi nama uwo waba uriwe wese waba umukobwa cyangwa umusore kuko ab'ubu bazi ibyo bakunda. Njye uvuga ibi ndi ingaragu malgre ko ndi umwe muribo. Ntabwo muzi ukuntu n'abacyambara ibyo mwifuza /umuco nyarwanda wemera/ ukuntu biba biteye ipfunwe mu bandi. Erega namwe muradushuka, nonese ko muvuga ko abari b,iki gihe badohotse ku myambarire nyamara wakitegereza hanze aha ukabona wawundi wita umwasama -wambara impenure n'utundi twambaro tudasobanutse- niwe ubonye umusore usobanutse, niwe ufite urugo rwiza niwe ucyeye muri make. mwaretse kudushuka mwa bagabo mwe. ko arimwe muhindukira mukareba wa wundi wiyambika ibikwiye mukamwita umuturage n'ibindi mwiremera bijyanye ni iki gihe doreko atari imyambarire gusa qui caracterise le monde d'aujourd'hui hari n'utundi twinshi. wakiyambarira ijipo ngo dore yigize umurokore, yakambara agapantaro kagaragaza akarimurore na bene utwo dupira nduzi hejuru ngo uyu munsi wambaye neza, ngo uracyeye, ngo urahiye kubera utwo twose mbese mubizi kundusha rekaho si uwambaye kora. Dore umuti buri wese ajye yambara uko abyumva, nimwe mwihitiramo ba mutima w'urugo mujye mwirebera icyo umubona mo uyu munsi nicyo nambere muri fiancaille wamusanzemo gusa uyu munsi hari uko umwifuza kumubonamo kandi ntibigishobotse. Wahisemo neza, hitamo neza, uzahitemo neza. Abubu ntimubazi bakunda gusohoka, ese mama uzasohokana umwana wambaye.......? Ambara uko ubyumva. kuko n'abambara biyambitse si uko babikunda ahubwo ni uko baba bafite imigozi ibahambira. Ubuzima ni struggle.
@rina, uvuze byishi ariko kubera ahari ko ushaka umugabo ku ngufu byatumye wibagirwa icy'ingenzi. Ntabwo ikibazo ari ugushaka abagabo cyangwa abagore. None se iyo wambaye utyo ngo urashaka umusore, uba utekereza iki kuri so wakubyaye, kuri nyoko waguhetse, kuri barumuna na bakuru bawe badakeneye kukurambagiza ? Ko ukurongora ari umwe, abandi bose basigaye ubakuba na zero cyangwa kumva ko bo nta maso cyangwa iseseme bagira kubera ubwo busa bwawe. None se uragira ngo bose bakurongore nk'uko byagendekeye ba bakobwa bo mu Buhindi mu minsi ya vuba aha ? Iki ni ikindi kimenyetso ko ubwonko bwawe bupima amagarama make bityo ukaba utekereza ko valeur yonyine society igomba kugenderaho ari uwo mugabo umwe ushaka (niba unashaka benshi ni akazi kawe ariko icyo nzi ni uko ari bo bake ugereranyije n'imbaga y'abo utera ishozi). Shaka indi argument, iyi utanze iragusebya cyane kandi nta reme. Niba ari naho ugarukiriza mu myumvire, condoleances !
17.01.2013 saa 06:18
Kebuka
abantu bagenda barangaye bajye bakomeza bakore icyo bagiye gukora ntibakarangarire uko abakobwa bambaye kuko kwambara ni uburenganzira bwa buri muntu kuko ntbwo ibitakureba bigukereza
Ntabwo muzi ukuntu n'abacyambara ibyo mwifuza /umuco nyarwanda wemera/ ukuntu biba biteye ipfunwe mu bandi. Erega namwe muradushuka, nonese ko muvuga ko abari b,iki gihe badohotse ku myambarire nyamara wakitegereza hanze aha ukabona wawundi wita umwasama niwe ubonye umusore usobanutse, niwe ufite urugo rwiza niwe ucyeye muri make. mwaretse kudushuka mwa bagabo mwe. ko arimwe muhindukira mukareba wa wundi wiyambika ibikwiye mukamwita umuturage n'ibindi mwiremera bijyanye ni iki gihe doreko atari imyambarire gusa qui caracterise le monde d'aujourd'hui hari n'utundi twinshi. wakiyambarira ijipo ngo dore yigize umurokore, yakambara agapantaro kagaragaza akarimurore na bene utwo dupira nduzi hejuru ngo uyu munsi wambaye neza, ngo uracyeye, ngo urahiye kubera utwo twose mbese mubizi kundusha rekaho si uwambaye kora. Dore umuti buri wese ajye yambara uko abyumva, nimwe mwihitiramo ba mutima w'urugo mujye mwirebera icyo umubona mo uyu munsi nicyo nambere muri fiancaille wamusanzemo gusa uyu munsi hari uko umwifuza kumubonamo kandi ntibigishobotse. Wahisemo neza, hitamo neza, uzahitemo neza. Abubu ntimubazi bakunda gusohoka, ese mama uzasohokana umwana wambaye.......?