IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
“Guhitamo icyo kwambara ntibikwiye kubangamira abandi”

“Guhitamo icyo kwambara ntibikwiye kubangamira abandi”


Yanditswe kuya 16-01-2013 - Saa 09:11' na Vénuste Kamanzi

Impaka zikomeje kuba nyinshi mu rubyiruko ku byerekeranye n’imyambarire yabo cyane cyane ku basore n’inkumi ariko bo bakavuga ko ari ryo terambere bagezemo, mu gihe abakuze bo bibaza aho iryo terambere rituruka kuko bihabanye n’umuco.

Imyambarire n’imyitwarire y’ubu iteye amakenga ku buryo hari abatangiye kuyiha amazina bamwe bita za mpene barimbuke n’ibindi ku bakobwa, no kwigira nk’abagore nko kwambara amaherena ku bahugu n’ibindi.

Mu Rwanda abambaye ku buryo buteye isoni ntibarafatwa nk’ibicibwa, ariko akenshi uretse ko nk’abahanzi iyo bambaye biteye isoni badashobora guca kuri televiziyo y’igihugu, usanga n’abanyarwanda benshi batarabyakira kuko uwambaye ku buryo buteye isoni usanga abantu bamufata nk’uwataye umuco.

Nsanzabaganwa Straton, umusaza akaba n’umukozi mu nteko (academy) ishinzwe umuco n’ururimi by’abanyarwanda, avuga ko n’ubwo iki kibazo gikunze kuvugwa kidakomeye cyane. Ati “Ikibazo cy’imyambarire kiri mu buryo bubiri; ubundi umuntu wese ahitamo kwambara uko abishaka kandi agakora ibyo yumva kuri we bimushimishije, ndetse amahitamo ye ntabwo agibwaho impaka, nk’uko ntawujya impaka kuwo muzakundana.”

Akomeza avuga ariko ko muri uko guhitamo ugomba kumenya ko uri kumwe n’abandi, bityo uko guhitamo kukaba kugomba kubangamira abandi cyangwa bishobora kubabuza kumererwa neza, nko kwambara ibiteye isoni abantu cyangwa bituma bakubona ukundi kandi nabi. Icyo gihe ngo wari ukwiye kubyirinda ukamenya guhitamo neza.

Niba uhisemo ukabanza kwibaza uti “Ibyo ngiye gukora ni yo yari amahitamo nyayo? Ese uyu mwambaro nambaye biragaragara ko nikwije bitanteye isoni cyangwa bitaziteye abandi?”

Yongeraho ko akenshi izo mpaka zituruka ku kuba nk’uko bisanzwe abato n’abakuru bakunze kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe, ariko akenshi baba batabikoranye umutima mubi, ahubwo ari uko baba bumva amaraso yabo ashyushye.

Uzasanga akenshi urubyiruko rubireba mu mafilimi, mu ndirimbo n’andi mashusho aba akwirakwiza kuri za televiziyo na internet, nyamara ugasanga na ba nyir’ukubyambara iyo ukurikiranye neza usanga mu bihugu byabo badashimwa. Urugero rwiza ni umuhanzikazi Lady Gaga uhora anengwa n’amateleviziyo guta umuco, amwe akanafata umwanzuro wo kutazongera gukina indirimbo ze.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO