Gusaza kwa Papa mushya nta kibazo biteye - Musenyeri Mbonyintege

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda aratangaza ko kuba Papa watowe ari mu kigero cy’ubusaza, atari ikibazo kuri Kiliziya ahubwo ari igisubizo kuko ngo ubusaza bujyana n’uburambe mu mirimo n’ubunararibonye.
Papa Fransisiko watowe afite imyaka 76 y’amavuko, byumvikana ko ari mu kigero cy’abasaza. Aha abantu benshi bakunze kwibaza impamvu Kiliziya itayoborwa n’umupapa udashaje bitewe n’uko papa wacyuye igihe yavuze ko imbaraga nke ziturutse ku myaka ari zo zatumye yegura ku mirimo ye.
Mu (...)

Mu gusubiza ibi bibazo, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangaje ko imyaka ya papa mushya nta kibazo iteye, kuko icya mbere atari imyaka ahubwo icyo akora n’uko atunganya imirimo yatorewe.

Ku bwa Musenyeri Mbonyintege ngo abona ahubwo imyaka myinshi ijyana n’uburambe (experience), imyumvire, ubunararibonye, ubushishozi n’ubwitonzi bw’umuntu.

Mbonyintege asanga kuyobora Kiliziya imyaka myinshi atari byo bya ngombwa, kuko papa Yohani wa 23 watumije inama ya Vatikani ya kabiri yazanye impinduka muri Kiliziya zirimo guha ijambo Abalayiki muri Kiliziya, nyamara yarayoboye Kiliziya imyaka itanu gusa.

Aho ngo byagaragariye buri wese ko uyu mushumba yakoze ikintu cy’ingenzi muri Kiliziya kikiizirikanwa na n’ubu. Ni yo mpamvu ngo icyangombwa ini uko umuntu yiyumva mu gutunganya ibyo ashinzwe bitandukanye n’imyaka afite.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza