Umushinjacyaha mukuru wa Leta y’u Rwanda aravuga ko bidahagije gushyiraho impapuro zifata Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ibihugu bigomba gushyiramo imbaraga mu kumuta muri yombi byihuse.
Ngoga ati ’’ Ni nk’aho ntacyo bivuze kugarukira ku kumushyiriraho impapuro zimufata...Nk’uko ibihugu byagize umuhate mu guhagarika abandi, ubu dutegereje ko hashyirwa imbaraga mu gufata Mudacumura’’.
Ibi Ngoga yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa mbere tariki 13 Kanama 2012 i Kigali.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura ku itariki 13 Nyakanga 2012. Aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Ubushinjacyaha bwa ICC buvuga ko bufite ibimenyetso simusiga ku byaha by’intambara Mudacumura aregwa byakozwe guhera tariki 20 Mutarama 2009 kugeza ku mpera z’Ukuboza 2010
Ngoga avuga ko gukurikirana Mudacumura bitandukanye no gukurikirana Kabuga Felcien ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kuko ngo Kabuga ntawe uzi iyoari , ariko aho Mudacumura ari harazwi , niyo mpamvu hagomba gushyirwamo imbaraga mu kumufata.
Ngoga avuga ko ikibazo cyo gukurikirana Mudacumura ari bimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rushaka ko bikemuka vuba.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |