Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu, n’Abatwara abantu n’ibintu kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga bamurikiye abanyamakuru uburyo bushya imidoka zitwara abantu mu mujyi wa Kigali zigiye kujya zikoreraho aho zahawe aho zizajya zikorera ndakuka ndetse na numero zitandukanye bitewe n’uduce zashyizwemo.
Bitewe n’uko abaturage benshi bataha mu masaha yo ku mugoroba baburaga imodoka zibacyura kuko zitahiraga mu masaha zishakiye, ngo nta modoka izongera kujya itahira igihe ishakiye. Izikorera mu Mujyi wa Kigali zose zashyizwe mu mashyirahamwe (Koperative) kuburyo zizarangwa n’imikorere imwe zikajya zinataha ari uko abagenzi bashize mu muhanda, dore ko ngo abagenzi batazanongera kurenza iminota itanu bakizitegerereje ku cyapa.
Buri sosiyete itwara abantu, yahawe agace izajya ikoreramo, buri modoka ihabwa nimero iyiranga bitewe n’agace bayihaye kuburyo nta n’imwe izongera kujya ikorera aho yishakiye. Muri “cartier commercial” kandi ngo barimo kwiga uburyo hajya hanyuzwamo imodoka zigafata ndetse zikajya zinahasiga abantu nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle.
Ndayisaba yakomeje kandi atangaza ko nyuma y’uko abenshi bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka ziri mu mujyi wa Kigali, ngo bitewe n’uko buri wese atagomba kumva ko agomba kugenda mu modoka ye harimo gutegurwa uburyo bwo guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu muri rusange bakagenda muri bisi aho kugenda mu modoka ntoya nyinshi (ivatiri, jupe n’izindi) mu gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka kuko ngo zifunga umuhanda.
Ngo mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’ibinyabiziga mu mihanda ikoreshwa cyane, hakozwe imihanda myinshi mishya ya kaburimbo itandukanye, dore ko muri uyu mwaka mu ngengo y’imari harimo n’indi myinshi izakorwa.
Ikigo cya RURA, cyatangaje ko imodoka zifite icyapa cya No 1 arizo KBS, zizajya ziva mu mujyi zikanyura Rwandex na Remera zigana Kabeza. Izifite icyapa No 2 za R.F.T.C zizajya ziva mu Mujyi zinyuze Rwandex na Remera, zikerekeza i Kanombe. Izifite icyapa No 3 za R.F.T.C zizajya zihagurukira mu mujyi, zinyure Kimihurura, kwa Lando, Kimironko hanyuma zigarukire mu Izindiro. Izifite icyapa No 4 za Royal, zizajya zihagurukira mu mujyi zinyure Rwandex na Kicukiro zihagurukire i Nyanza (ya Kicukiro).
Asaba Katabarwa Emmanuel ushinzwe ingendo muri RURA yatangaje ko mu duce tutavuzwe, hashyizwemo intoya za minibus (tagisi), dore ko zanahagaritswe gukorera mu mihanda y’imodoka zahawe nimero.
Photo : Kwizera E.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |