Kuri iki cyumweru mu Kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere cya Nkumba mu Karere ka Burera, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yatangije ku mugaragaro Itorero ry’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba.
Imbimburiramihigo z’Intara y’Iburasirazuba zingana na 496 (abagore 105 n’abagabo 391) uyu munsi zari zifite morale n’ibyishimo ubwo zakiraga Guverineri i Nkumba aho bari mu Itorero kuva kuwa 23/5/2012 yaje gutangiza ku mugaragaro iryo torero rizasozwa kuwa 4/6/2012.
Nyuma yo gutanginza ku mugaragaro iri torero, nta wundi Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wemerewe kuza mu itorero ry’iki cyiciro. Mu ijambo Guverineri yagejeje kuri izo ntore, yabanje kubagezaho intashyo z’Abanyaburasirazuba ndetse anabashimira ko batatezutse kubyo yabasabye kugira ikinyabupfura n’ingufu.
Guverineri yabasabye kuzatoza abayobozi b’Imidugudu no kuzafasha imidugudu n’abaturage gutegura imihigo y’umuryango ya 2012/13 bityo bakaba imbarutso n’umusingi w’iterambere bafasha gucunga umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gushishikariza abaturage gahunda za Leta.
Guverineri yasezeranyije Intore ko we n’Abayobozi b’Uturere bazaza gutaramana nabo mbere yo gusoza iryo torero.
Abandi bari bitabiriye itangizwa kumugaragaro ry’iri torero ni Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Imitegekere y’Igihugu, Fred Mufulukye, Umutahira w’Intore, Rucagu Boniface ndetse n’umwungiriza we Ntidendereza William n’abandi bakozi b’itorero ndetse n’intumwa za MINALOC.



| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |