Hagiye kongerwa imbaraga mu ishoramari mu buhinzi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe bigaragara ko ishoramari mu buhinzi rikiri hasi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku ya 22 Mutarama 2013 yavuze ko imikorere myiza mu buhinzi n’ubworozi ari yo yarushaho gukemura ikibazo cy’ishoramari mu buhinzi.
Yavuze ko uburyo buhari bukoreshejwe neza bwagira akamamaro, bityo Banki itsura amajyambere mu Rwanda BRD hamwe n’izindi banki zikaba zaba igisubizo kuri iki kibazo.
Mu kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko mpuzamahanga, umuyobozi (...)

Mu gihe bigaragara ko ishoramari mu buhinzi rikiri hasi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku ya 22 Mutarama 2013 yavuze ko imikorere myiza mu buhinzi n’ubworozi ari yo yarushaho gukemura ikibazo cy’ishoramari mu buhinzi.

Yavuze ko uburyo buhari bukoreshejwe neza bwagira akamamaro, bityo Banki itsura amajyambere mu Rwanda BRD hamwe n’izindi banki zikaba zaba igisubizo kuri iki kibazo.

Mu kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko mpuzamahanga, umuyobozi wungirije mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Musabyimana Innocent, yagize ati “Dufite gahunda yo kongera umusaruro hahuzwa ubutaka. Kugeza ubu Intara y’Amajyaruguru ni yo yabyumvise vuba. Ikurikirwa n’ iy’Iburengerazuba ,iy’Iburasirazuba bo bari hagati mu gihe iy’Amajyepfo iri inyuma mu guhuza ubutaka.”

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga buzongerwa bugahozwaho, kuko iyo hahujwe ubutaka ari bwo umusaruro wiyongera. Ngo hazanakomeza gushishikariza abahinzi gukoresha amafumbiri mvaruganda n’imborera.

Yasobanuye ko ishoramari mu buhinzi rizibanda ku gutera imbuto ziribwa, no mu kongera ubuhuniko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza