Haje impinduka nshya mu gutanga buruse muri kaminuza

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Werurwe 2013 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko mu mitangire y’inguzanyo ifasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza “ buruse” hagiye kubamo impinduka uhereye mu mwaka w’amashuri 2013-2014 hagabanywa umubare w’abirengerwaga gufashwa na Leta.
Muri izo mpinduka, MINEDUC yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ari bo bazajya bahabwa amafaranga abafasha kwitunga mu gihe yatangwaga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya kane.
Ibi bigiye (...)

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko mu mitangire y’inguzanyo ifasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza “ buruse” hagiye kubamo impinduka uhereye mu mwaka w’amashuri 2013-2014 hagabanywa umubare w’abirengerwaga gufashwa na Leta.

Muri izo mpinduka, MINEDUC yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ari bo bazajya bahabwa amafaranga abafasha kwitunga mu gihe yatangwaga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya kane.

Ibi bigiye gukorwa mu gihe umunyeshuri wese wabaga yabonye amanota menshi yahabwaga inguzanyo y’ikiguzi cy’uburezi azishyura ku nyungu iri hagati ya 5 na 7% arangije kwiga, hatitawe ku kureba ko yifite cyangwa akennye, kandi abari mu byiciro by’ubudehe kuva ku cya mbere kugeza ku cya kane bagahabwa amafaranga yo kubafasha kwitunga.

Fred Mugisha, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi REB ushinzwe iby’inguzanyo ya buruse, yabwiye abanyamakuru kuri wa 13 Werurwe 2013 ko gushyiraho uburyo bushya byemejwe n’Inama y’umushyikirano ya cyenda, kuko ubusanzwe byari umutwaro kuri Leta.

Yagize ati “Uburyo busanzwe bwahendaga Leta kuko uko abanyeshuri biyongeraga n’ingengo y’imari na yo ni uko, kandi uko iyi nguzanyo yagaruzwaga byari bikiri ku rwego rwo hasi.”

Muri iyi gahunda nshya bitaganyijwe ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane cy’ubudehe bazajya bahabwa inguzanyo ya 50% y’ikiguzi cy’uburezi, urundi ruhare rukaba urwabo naho icya gatanu n’icya 6 bakirihira byose.

Ikindi ni uko ku banyeshuri bajyaga boherezwa kwiga mu mahanga bizajya bikorwa habanje kureba ubushobozi bw’umubyeyi yaba yifite na we akabigiramo uruhare.

Mu gihe ababyeyi bashishikarizwa kugira uruhare mu myigire y’abana babo mu mashuri makuru na za kaminuza, igiciro cy’ikiguzi cy’uburezi cyaragabanyijwe kugeza ku bihumbi 830 mu mashami yose ya Leta mu gihe cyari 1 ,250, 000 ku biga ibijyanye n’ubuvuzi n’ibihumbi 950 ku bandi basigaye.

Mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’uburezi mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko hakorwa inyigo y’uburyo imyaka umuntu amara mu ishuri yagabanywa, ikaba yava kuri ine ikaba itatu no kugabanya ikiruhuko usanga n’abarimu bakomeza guhembwa kandi badakora.

Biruta avuga ko n’ubusanzwe hari benshi biga biyishyurira mu mashuri makuru na kaminuza byigenga, usanga bari hafi kuruta abiga mu mashuri ya Leta, .ati “Leta yirengera uburezi bw’ibanze bw’umunyeshuri ntiyakomeza kwirengera ubwo mu mashuri makuru.”

MINEDUC itangaza ko mu gihe iyi gahunda nshya izaba yashyizwe mu bikorwa amafaranga Leta yajyaga itanga azagabanuka ashyirwe mu bikorwa remezo byafasha kuvugurura ireme ry’uburezi nk’inyubako ibitabo, za mudasobwa n’ibindi.

Kugabanya umubare w’abahabwa amafaranga ya buruse muri za kaminuza byari byateje impagarara mu mwaka w’2011.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza