Haracyagaragara inzitizi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 14 Mata 2013 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko hari inzitizi zitandukanye zituma ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda butagerwaho 100%.
Muri iki cyumweru dusoje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibukagamo ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukayiranga Laurence ushinzwe ubufatanye n’izindi nzego muri Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, mu kiganiro yagiranye n’abanyamadini, yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ku mateka yaranze u Rwanda.
Mukayiranga Laurence yabagaragarije (...)

Mukayiranga Laurence yabagaragarije ikibazo gikomeye cy’inzira igoranye mu gusaba imbabazi kw’abakoze icyaha cya Jenoside, ikibazo cy’abarangiza ibihano ntibake imbabazi bagasubira mu buzima busanze bagaturana n’abo biciye, iki kikaba ari ikibazo gikomeye gituma habaho ibikomere mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukayiranga Laurence avuga kandi ko muri aba bagororwa bafungurwa kubera kurangiza igihano ariko batarasabye imbabazi, hari abahitamo kudasubira aho bari batuye, na bo kubera ipfunwe z’ibyo bakoze cyangwa kwanga kongera guturana n’abarokotse. Ibyo byose ngo bikaba bikomereye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu kugerageza gufasha abo bantu kwiyakira.

Ibindi bibazo bigaragazwa na raporo y’isesengura rya Komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge bituma ubwiyunge butagerwaho 100%, harimo iby’imitungo abakatiwe n’inkiko Gacaca batishyura, imanza zitararangira kugeza ubu ndetse n’abanga gukora ibihano bakatiwe.

Mukayiranga Laurence asanga hagomba kubaho ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’amadini. Bagafatanya gushaka impinduka nziza no gusesengura ibibazo bihari bigashakirwa umuti, baharinira gushaka iterambere rirambye rishingiye ku ndangagaciro z’abenegihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza