IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rwabuze gica mu Bamotari n’abayobozi babo ku ikoreshwa rya moto mu gikorwa cy’ibarura


Yanditswe kuya 24-08-2012 - Saa 11:29' na Abdou Nyampeta

Hashize iminsi havugwa ko bamwe mu bamotari batwara abagenzuzi b’igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage (Superviseurs) riba ku nshuro ya 4, ryatangiye mu Rwanda guhera ku itariki ya 16 Kanama 2012 batishimiye amafaranga bahabwa n’Urugaga rw’Amashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto FERWACOTAMO (Federation Rwandaise des Conducteurs de Taxi Moto) ndetse n’uburyo abakora akazi batoranijwe.

FERWACOTAMO niyo yatsindiye iryo soko yahawe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibaburishamibare INS ( Institut National de Statistique), ihabwa inshingano zo gutwara abagenzuzi b’ibarura mu gihugu cyose.

Bawe mu batwara Taxi Moto bahawe icyo kiraka, batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, bakunze kwinubira ko amafaranga yagenywe bagomba guhabwa buri munsi atari yo babona, ko ahubwo bahabwa makeya. Ibi bituma bakomeje gutakamba basaba ko barenganurwa.

Nkuko bigaragara mu nyandiko itanga isoko no. 093/F/2012-2012-CENSUS UNIT/NISR/NSDS BASKET FUND SUPPORT TO NISR , Urugaga rwemerewe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 193 ibihumbi 181 n’amafaranga 340 yo gutwara abagenzuzi 451 mu gihe cy’iminsi 22 y’ibarura.

Amafaranga yagenewe moto imwe ku munsi ni ni ibihumbi 19 n’amafaranga 470, hakurwamo umusoro wa TVA ya 18%, Umumotari agahabwa mu ntoki ibihumbi 16 n’amafaranga 500.

IGIHE.com iganira na bamwe mu ba motari bavuga ko imbumbe y’amafaranga bagenewe batayabona, mu Mujyi wa Kigali batangiye bahabwa ibihumbi 10, nyuma y’aho basakurije bavuga ko bagiye guhagarika imirimo, Urugaga rubongereraho ibihumbi 3. Naho abo mu Ntara bo bahabwa ibihumbi 7. Bose bavuga ko ayandi batazi aho ajya.

Iki kibazo cyakomeje kuvugwaho byinshi kuko bamwe mu ba motari twaganiriye, bemeza ko ibintu bitakozwe mu mucyo, aho bavuga ko mbere yo gutanga isoko abamotari batamenyeshejwe kugirango bapiganirwe icyo kiraka Urugaga rwabo rwahawe. Bemeza ko byakozwe mu bwiru, ndetse na bamwe mu bagize Komite y’Urugaga, batashatse ko amazina yabo atangazwa, batigeze nabo bamenyeshwa.

Bavuga ko ubundi uko ibintu bikorwa, Urugaga iyo rufite amakuru rushaka kugeza ku banyamuryango rutumiza Inama y’Inteko Rusange, bitashoboka rukageza inkuru ku ihuriro “Union” nayo ikayigeza ku ma koperative ari nayo abimenyesha Abanyamuryango. Bavuga ko nta na kimwe cyakozwe.

Mu kiganiro ni IGIHE.com Nisingizwe Eric, Umuyobozi Mukuru wa FERWACOTAMO avuga ko gutumiza Inama y’Inteko Rusange bitari ngombwa, kuko nta kuntu habaye akantu ako ariko kose batumiza uru rwego rw’Ikirenga, kandi hari Ubuyobozi Bukuru bufite inshingano zo gukora imirimo ya buri munsi idategereza iterana ry’Inama y’Inteko Rusange keretse iyo bitari mu nshingano za biro .

Avuga ko moto bakoresha bazihawe n’amakoperative atandukanye ko atari igikorwa cy’Urugaga. Mu ba Motari ibihumbi 7.982 bari mu mujyi wa Kigali, hari hakenewe abantu 55 gusa, iryo hitamo ntiryari ryoroshye ku buryo ryanezeza bose.

Nisingizwe Eric agira ati “Amafaranga ahabwa abamotari niko yagenywe. Ku ngengo y’imari byose byabazwe neza hakurikijwe ibisabwa byose kugirango isoko riboneke, mu ishyirwa mu bikorwa by’igikorwa nyir’izina na nyuma yacyo. Amafaranga tuyasigarana binyuze mu mucyo ko kandi na nyuma y’igikorwa abamotari bazishyurirwa imisoro kuko ari kimwe mu bukungu bw’igihugu”

Akomeza gira ati “Ku kinyuranyo cy’amafaranga ahabwa Umumotari wo muri Kigali, agomba gutandukana n’ayo mu ntara kuko na “Versement” yabo itangana. Urugwero muri Kigali ni amafaranga 5.000 igihe mu ntara ari 3.000. Ifunguro naryo , mu Mujyi ni hejuru ya 1.000 naho mu Ntara ni hagati ya 600 na 800 ntibagomba rero kunganya umubare w’amafaranga bahawa”.

Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na Sezibera Frodouard, ukomoka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru, atangaza ko we yambuwe umwanya yari yahawe wo gukorera mu Murenge wa Minazi ugurishwa undi muntu wimuriwe mu Murenge wa Karama, abura ikiraka gutyo, ibyo abishinja ubuyobozi bw’Urugaga.

Avuga ko ikibazo yakigejeje ku Muyobozi Mukuru w’Urugaga ndetse n’ushinzwe kurenganura abakozi, ariko ntiyabona igisubizo. Ikibazo cye yiteguye kukigeza ku rwego rw’Umuvunnyi Mukuru.

Nisingizwe Eric, avuga ko ikibazo cya Sezibera akizi, ko yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa ariko ntabashe kumubona. Avuga ko biteguye gukemura ikibazo cye, bareba igihombo yagize, bityo bakamuha ingurane yibyo yatakaje.

Akomeza avuga ko abatangaza izo nkuru ari abadakurikirana neza uburyo isoko rikoreshwa ku mpamvu atazi, cyane ko abatangiye ikiraka bamaze iminsi 15 nta n’umwe urasezera ku kazi.

IBITEKEREZO
Umuyobozi wa Ferwacotamo ERIC bakunze kwita CELIBATAIRE n'umugabo wukuri kandi ugira ubushishoji Please ririya soko sicyo kintu gikomeye FERWACOTAMU ihuye nacyo kuburyo koko eric ya gomba kugitumiriza Inteko rusange,ikindi mwabantu mwe baravugango abasangira ubusa bitana ibisambo nkuko yabivuze abanyarwanda bakunda byacitse kabisa namwe mwumbwire abamotari hafi 8000 gutoranyamwo abantu 55 ubuse,niryari Tombora ya MTN abantu batarayinenga ????gutoranya abantu3 bahabwa imodoka muri 2.000.000 z'abafatabuguzi,CELIBATAIRE nakomerezeho ya turutiye ibindi bisambo bya tuyoboye mbere nka DIEUDONNE na JACK i NYamirambo ikindi niba akunda umuryango wa FPR koko niyegere comite ngenga -mitwarire y'umuryango mumujyi wa kigali aturegere umuyobozi wa Trafic police ko adufungira moto kandi atarizo zakoze icyaha karisansi twashyizemwo ntitumenye irengero bagiye baduca amafaranga nkibindi binyabiziga ariko ntiba funge moto zacu.FPR ni Moteur y'iterambere bazahita bamuhirika mbandoga rugwabiza !!!
Musubize25.08.2012 saa 13:07
Gasagure wa gisozi
Ubu se nabwo abashinzwe iby'amakoperative baribuvuge ngo aya manyanga ntibayazi ? Nta buryo abantu bashobora KWIHESHA AGACIRO mu magambo nta BIKORWA ! Ubundi abahagarariye ayo mashyirahamwe bagombye guhita batabwa muri yombi ! Ariko kubera ko imvugo yacu ntaho ihurira n'ingiro, bazarenzaho birangirire aho ! Niturangiza ngo TWIHESHE AGACIRO ! Dute ?!
Musubize25.08.2012 saa 08:25
Alice
Abarwanya ruswa nibahere aho. Bave mu magambo barebe aho ruswa iherereye.
Musubize25.08.2012 saa 04:10
Gingembre

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!