Harigwa ibiciro bishya byo gusorera ubutaka mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, abayobozi b’Intara, ab’Uturere n’Umujyi wa Kigali ku wa 28 ukuboza bafashe umwanzuro wo kunoza ibiciro by’amafaranga yishyurwa ku butaka.
Amabwiriza ateganywa n’iteka rya Minisitiri w’intebe ryo mu 2003, ritegenya ko ubukode bw’ubutaka mu mujyi wa Kigali buri hagati y’amafaranga 30 n’amafaranga 120 kuri metero kare ( m2) mu mijyi yo mu ntara ho akaba hagati y’amafaranga 30 na 60 kuri m2.
Amabwiriza mashya ku birebana n’ubutaka agaragaza (...)

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, abayobozi b’Intara, ab’Uturere n’Umujyi wa Kigali ku wa 28 ukuboza bafashe umwanzuro wo kunoza ibiciro by’amafaranga yishyurwa ku butaka.

Amabwiriza ateganywa n’iteka rya Minisitiri w’intebe ryo mu 2003, ritegenya ko ubukode bw’ubutaka mu mujyi wa Kigali buri hagati y’amafaranga 30 n’amafaranga 120 kuri metero kare ( m2) mu mijyi yo mu ntara ho akaba hagati y’amafaranga 30 na 60 kuri m2.

Amabwiriza mashya ku birebana n’ubutaka agaragaza ko hagabanyijwe ibiciro by’amafaranga yishyurwa nk’ubukode bw’ubutaka. Mu mijyi yose ari hagati y’amafaranga 30 na 80 kuri m2.

Ibiciro bishya ku mafaranga asorerwa ubutaka, bigaragara nk’ibyorohereje abatuye mu mujyi wa Kigali, ahubwo ibiciro mu mijyi yo mu byaro bikazamuka.

Sagashya Didier, umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, avuga ko ibiciro byatangajwe atari ibya nyuma. Atangaza ko njyanama z’Uturere zizicara zikiga neza ibiciro mu minsi mike bigatangazwa.

Ibiciro bishya kandi bigaragaza ko mu ntara zose ubutaka buhingwaho buzajya bwishyura 4.000 frw kuri hegitari, mu gihe ubutaka bwo mu byaro bwo guturaho bwo bwasonewe kwishyura amafaranga y’ubutaka.

Ku kijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka, Sagashya avuga ko ibimaze gukorwa birenga miliyoni esheshatu, ibigera kuri miliyoni eshatu bihabwa ba nyira byo.

Mu kunonosora ibiciro bishya by’ubutaka, bizashingira ku ubutaka byiciro bine by’ubutaka mu Rwanda hose. Hari ibice by’umujyi bitunganye bifite ibikorwa remezo, ibindi bice by’umujyi, ibice bikorerwamo ubucuruzi, ibice by’ibyaro bifite ibikorwa remezo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza