Harubakwa urwibutso rw’urugamba rwo kwibohora ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hatangiye kubakwa urwibutso rwo kwibohora rugaragaraho igishushanyo cy’imbunda.
Abamaze iminsi bareba hejuru y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakabona akazu karimo ikintu gisa n’imbunda, siyo ni igishushanyo kiri muri bimwe mu bizaba bigize urwibutso nk’uko Minisitiri Musoni Protais, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, yabitangarije Izuba Rirashe.
Musoni yatangaje ko igikorwa cyo kubaka urwo rwibutso hashize igihe kirekire byemejwe (...)

Ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hatangiye kubakwa urwibutso rwo kwibohora rugaragaraho igishushanyo cy’imbunda.

Abamaze iminsi bareba hejuru y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakabona akazu karimo ikintu gisa n’imbunda, siyo ni igishushanyo kiri muri bimwe mu bizaba bigize urwibutso nk’uko Minisitiri Musoni Protais, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, yabitangarije Izuba Rirashe.

Musoni yatangaje ko igikorwa cyo kubaka urwo rwibutso hashize igihe kirekire byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Ku Ngoro y’Inteko Ishingamategeko, Minisitiri Musoni yibutsa ko hafite amateka akomeye y’urugamba, yagize ati “Hariya ku Nteko niho hari izingiro ryo kwibohora, hari abasirikare 600, ni ahantu hakomeye hibutsa ibintu byinshi, iyo urebye ariya masasu yaharashwe ngira ngo bivuga byinshi cyane ku bantu bari bazengurutswe n’abasirikare ba Habyarimana.”

Nubwo nyuma y’urugamba ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yavuguruwe, ibimenyetso by’amasasu yayirashweho mu 1994, byagumishijweho.

Imirimo yo kubaka Urwibutso rw’amateka y’urugamba rwo kwibohora ku Ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko bizamara imyaka ibiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza