IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Huye : CHUB yashyikirijwe by’agateganyo inyubako yatewemo inkunga na  CTB

Huye : CHUB yashyikirijwe by’agateganyo inyubako yatewemo inkunga na CTB


Yanditswe kuya 29-01-2013 - Saa 18:18' na Emmanuel Kanamugire

Leta y’u Bubiligi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB), kuri uyu wa 29 Mutarama yashyikirije Ibitaro bya Kaminuza bya Butare inyubako nshya bateye inkunga.

Izi nyubako zigizwe n’ibyiciro bibiri bitandukanye, icya mbere kigizwe n’inzu y’ubuyobozi n’aho bakirira indembe ; icya kabiri kigizwe n’aho ababyeyi bayarira, aho bakirira abana bamaze kuvuka, ahasuzumirwa ibizamini n’ibitaro.

Parsa Ahmad wari uhagarariye CTB muri uyu muhango, yatangaje ko izi nyubako zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,8 yatanzwe n’iki kigo kandi ko usibye ibikorwa byamuritswe none, Leta y’u Bubiligi ibinyujije muri BTC yubakiye ibi bitaro inzu ivurirwamo abana mu gihe gishize.

Parsa yavuze ko hari indi nkunga igera kuri miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda u Bubiligi bwemeye gutera u Rwanda izashyigikira ibikorwa by’ubuzima.

Dr Ndori Minega Jules, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu bitaro bya CHUB, yatangaje ko izi nyubako zigiye gukemura ikibazo cy’ababuraga aho bakirirwa kuko izari zisanzwe usibye kuba zari zishaje, ntizari zihagije ugereranije n’umubare utari muto w’abarwayi babagana.

Ndori yavuze ko ubusanzwe ababyeyi bamaze kubyara kugira ngo bageze abana muri serivisi ishinzwe kubakurikirana bitari byoroshye, none ubwo hegeranye bizabafasha gukemura byinshi.

Yasabye ibitaro byo mu Turere kujya byohereza abarwayi ku gihe anavuga ko ibikoresho bizifashishwa ubu bihari. Igice cy’ibitaro muri izi nyubako nshya ngo gishobora kwakira abarenga 500.

Kumurika izi nyubako byabaye iby’agateganyo bikazafungurwa ku mugaragaro nyuma y’amezi 12.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO