Huye: Ubukene bwatumye atandukana n’uwo bashakanye

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Nyirahabineza Donatille, atangaza ko ubukene bushobora gutuma abantu babanaga bakundana batandukana bitari bikwiye. Avuga ko we byamubayeho bityo mu rwego rwo gushaka imibereho n’amaramuko agasubira iwabo ku ivuko ariko arimo guteganya kuzasubirana n’umugabo we.
Nyirahabineza avuga ko yari atuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruhuru, babonye ubukene bumeze nabi, bibagora kubaho n’umuryango wabo, ahitamo gusubira iwabo ku ivuko mu karere ka Huye n’abana be babiri assize umugabo ati (...)

Nyirahabineza Donatille, atangaza ko ubukene bushobora gutuma abantu babanaga bakundana batandukana bitari bikwiye. Avuga ko we byamubayeho bityo mu rwego rwo gushaka imibereho n’amaramuko agasubira iwabo ku ivuko ariko arimo guteganya kuzasubirana n’umugabo we.

Nyirahabineza avuga ko yari atuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruhuru, babonye ubukene bumeze nabi, bibagora kubaho n’umuryango wabo, ahitamo gusubira iwabo ku ivuko mu karere ka Huye n’abana be babiri assize umugabo ati ”Umugabo yasigaye ashakisha ubuzima, nanjye ngaruka iwacu”.

Nyirahabimana akomeza avuga ko ageze iwabo yagize amahirwe yo gufashwa n’umushinga w’Ababiligi CTB n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB), yorozwa ingurube, iramworororkera, ku buryo yagurishije ibibwana abonamo amafaranga ibihumbi 60. Nyuma yo kuyabo yayongeyeho ibihumbi 20 aguramo ikibanza.

Uyu mugore ucumbikiwe na musaza we, avuga ko yakomeje gukorera iwabo, akabasha kwita ku bana . Ikindi kandi ngo Avuga ko ngo ateganya kuzubaka inzu n’agira amahirwe yo kubona amabati, noneho abone guhamagara umugabo we bagasubirana.

Ubukene bwatumye aba atandukanye n'umugabo

Abaturanyi be mu murenge wa Kinazi batangarije IGIHE ko bazamuha umuganda ku rwego rw’ umudugudu, bakamukorera ubuvugizi ku murenge bagafatanya mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda, abana bakarerwa neza babona ababyeyi babo bombi.

Ubusanzwe imiryango yasezeranye imbere y’Imana n’amategeko ikunze kugaragaza mu ndahiro ko itazatandukana haba mu bibazo, mu byishimo, ariko ikibazo cy’ubukene cyabereye bamwe intandaro yo gutandukana, bishobora no kuba burundu kuri bamwe bashakanye nk’uko Nyirahabineza yabidutangarije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza