IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

I Gikondo imodoka 3 zagonganye na moto


Yanditswe kuya 1er-10-2012 - Saa 07:05' na Jotham Ntirenganya

Imodoka 3 zagonganye na moto mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Gikondo werekeza mu mujyi wa Kigali, impande ya sitasiyo ya Job Petroleum kuri uyu wa 1 Ukwakira 2012.

Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa tatu n’igice (9:30) za mu gitondo ubwo imodoka 2 zari zishoreranye zituruka i Gikondo, zihita zigongana n’imodoka yari imbere yazo yashakaga gukata.

Muri iyi mpanuka umumotari yakomeretse ku buryo yahise ajyanwa kwa muganga kandi moto na yo yangiritse ariko umugenzi yari atwaye ntacyo yabaye.

Sindayigaya Jean D’amour wari mu modoka imwe muri zo zakoze impanuka, yavuze ko yari avuye kwa muganga kuvuza umwana we urwaye waje no gusubizwa kwa muganga nyuma y’impanuka.

Sindayigaya na we yavuze ko ababara mu gatuza no mu ivi n’ubwo nta gikomere afite.

Yongeyeho ati “Twari dupfuye habuze ato.”

Umushoferi umwe mu bakoze impanuka yavuze ko yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Dina, ikamyo yari imuri inyuma yari itwawe n’umuntu witabaga telefoni yaje yiruka cyane afashe feri mu buryo butunguranye bituma abandi bagongana.

Umwe mu babonye imodoka zigongana, umukanishi bita Manzi Patrick yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Beni yaje ikurikiranye na Dina, Beni ikubise Dina zose zikubita ku modoka yashakaga gukata.

Uwimana Bonaventure wari utwaye imodoka ikangirikira muri iyi mpanuka, yavuze ati “Impanuka ikimara kuba sinamenyaga ibyaberaga hano.”

Gusa inzego z’umutekano zahageze mbere, zavuze ko ikamyo yagendaga nabi ariko ikaba nta ruhare yagize mu mpanuka nk’uko bamwe babivugaga.

IBITEKEREZO
Ibyo uvuga nukuri Didi,nukwiragiza Imana pe kuko umuntu agera hanze akayoberwa ibimubayeho,rimwe na rimwe ukagirango uri munzozi ndababwizukuri
Musubize2.10.2012 saa 15:09
sintia
umuntu wese ajye ajya mu modoka amze gusenga kuko satani arahategera cyane iMANA ishimwe ubwo ntawahasize ubuzima
Musubize2.10.2012 saa 00:52
didi
niko bimeze da
2.10.2012 saa 14:07
Axel

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!