Abaturage bo mu midugudu ya Ruyonza, Amahoro na Gasaraba ho mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’ibura rya hato na hato ry’amazi ya EWSA, kuburyo kugeza ubu igiciro cy’ejerikani imwe kigeze ku mafaranga 300.
Nkuko twabitangarijwe n’abaturage bo muri iyo midugudu, ubu bamaze icyumweru cyose bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi atangwa n’ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku EWSA (Energy, Water and Sanitation Authority.)
Ibi bituma bakora urugendo rurerura bajya kuyashaka aho ari. Bamwe bagenda n’amaguru amajerekani ku mutwe cyangwa ku mugongo, abandi bitabaza amagare, amapikipiki n’imodoka berekeza ahitwa “Segiteri” cyangwa mu gikombe cya “Gashyamba”. Aho niho byibura bashobora kuvana amazi.
Bakomeza batangaza ko urwo rugendo rubagora cyane, dore ko niyo bahageze basanganirwa n’umurongo muremure nawo utaborohera. Kugirango uwasigaye mu rugo abone ijerekani imwe ayitumye, bimusaba gutanga amafaranga 300.
Iki si ikibazo cya Kagari ka Nonko gusa, kuko nabatuye aho bita mu kajagari ka Kanombe, nabo icyo bagisangiye n’abaturanyi babo.
Bongeraho ko niyo amazi ya EWSA aje, atamara umwanya kandi aza n’injoro abantu baryamye.
Iryo bura ry’amazi rishobora guteza ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abantu.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa EWSA rubivugaho. Dukoresheje umurongo wa talefoni, yaba Umuyobozi ushinzwe iby’amazi ku Buyobozi Bukuru ndetse n ‘ushinzwe isaranganya ry’ayo mu ishami rya Kanombe, ntibyashoboka.
Aba ni bamwe bahuye n’umunyamakuru wa IGIHE
Iyi nkuru tukazakomeza kuyikurikirana.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe
18.05.2013 |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |