Ibibazo by’ubucamanza bigomba gukemurwa n’ibihugu mbere yo kwitabaza amahanga -Kagame

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 17 Kamena 2012 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Kuri cyi Cyumweru ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyamategeko bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibigugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko abona ibihugu aribyo byagombye kubanza kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubucamanza aho kwihutira kwitabaza abanyamahanga.
Aba bayobozi b’iri huriro bageraga kuri 19, ubwo baganiraga na Perezida Kagame baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kongerera ububasha Urukiko rw’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kugirango rushoobore (...)

Kuri cyi Cyumweru ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyamategeko bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibigugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko abona ibihugu aribyo byagombye kubanza kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubucamanza aho kwihutira kwitabaza abanyamahanga.

Aba bayobozi b’iri huriro bageraga kuri 19, ubwo baganiraga na Perezida Kagame baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kongerera ububasha Urukiko rw’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kugirango rushoobore guca imanza zerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Karugarama Tharcisse nawe wari uru muri ibi biganiro yagize ati:”Baganiriye na Perezida wa Repubulika, bamushima byinshi igihugu cyacu cyagezeho bishimira intambwe kimaze gutera mu nzego zose zaba iz’ubukungu, ubutabera, ndetse n’urwego rwa polilitiki. Banaganirire kandi no ku bindi bibazo cyane cyane ibyo mu Karere.”

Muri ibi bibazo baganiriyeho harimo kongerera ububasha Urukiko rwo mu Karere , aho ndetse kugaeza ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibiri muri bitanu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba byamaze kwemeza uru Rukiko, aba bayobozi kandi baganiriye ku birebana n’imanza z’Abanyakenya bane bakurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye ku byaha bakurikiranywe ho ku bwicanyi bwabaye nyuma y’imvururu zakurikiye amatora ya Perezida muri Kenya mu mwaka wa 2007.

Kuri iki kibazo Perezida Kagame we abona ko abaturage b’ibihugu ubwabo aribo bagombye kwikemurira ibibazo, bakiyambaza amahanga igihe bo ubwabo batabyishoborera. Hatanzwe urugero rw’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda aho Abanyarwanda aribo ubwabo bazitekerereje, ndetse zibafasha gukemura ikibazo cy’ubwinshi bw’imanza zariho.

Kuri Perezida Kagame rero we asanga Abanyakenya aribo bagombye kwikemurira iki kibazo bacira imanza abagenzi babo, aho gutegereza abacamanza baturutse mu bihugu by’i Burayi.

Kuri Wilbert B. Kapinga Perezida w’iri huriro ry’Abanyamategeko we asanga, hari byinshi baganiriyeho kandi by’ingirakamaro, yagize ati:” Bimwe mu bibazo bitureba ni imikorere y’urukiko ndetse n’ubushobozi bwarwo, turashaka ko haba gushyingikira uru rukiko ku bihugu birugize.”

Kapinga yagize ati:” Twanaganiriye ku gucira imanza Abanyakenya aho twahawe urugero ku Rwanda rwabashije gukorera Gacaca mbere y’uko bitabaza amahanga kugirango abe ariyo atanga igisubizo.”

Kuri Isidore Rufyikiri Umunyamategeko wo mu Burundi yagize ati:” Impanuro dukuye mu Rwanda ni uko abategetsi b’ibihugu baba bakwiye kubanza gukora ibishoboka byose kugirango imanza zigomba kujya hanze zibe nke, icyakabiri ni uko imanza tujyana hanze mu by’ukuri ni uko iwacu biba byatunaniye, tugomga kureba uburyo twese twaba Abarundi cyangwa abandi bose muri Afurika dushakira ibisubizo ibibazo tuba dufite. Icya gatatu ni uko ingorane tugira mu bihugu byacu zaba iz’ubucamanza cyangwa izindi tuba dukwiye kumenya iyo zaje ziva”.

Iri huriro ry’aba banyamategeko rigizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi 10, bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribyo u Rwanda, Burundu, Tanzaniya, Kenya na Uganda. Abayobozi baryo bari bateraniye mu Rwanda mu nama yabo yari yatangiye ku irariki ya 14 ikaba yasonje kuri icyi Cyumeru tariki ya 17 Kamena 2012.

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza