IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse


Yanditswe kuya 31-12-2012 - Saa 18:24' na IGIHE

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’u Rwanda, aragaragaza ko kuva ku itariki ya mbere Mutarama 2013 ibiciro bya peteroli n’ibiyikomoka bizaba byahindutse.

Impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli ziteye zitya nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda:

Igiciro fatizo cya ’Essence’ i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1,000 kuri litiro.

Igiciro fatizo cya Mazutu i Kigali na cyo ntikigomba kurenga amafaranga 1,000 kuri litiro.

Iri manuka ry’ibiciro bya ’Essence’ na Mazutu ritewe ahanini n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga mu mezi atatu ashize nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibitangaza.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO