IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ibihumbi 50 bihabwa abimenyereza akazi barangije kaminuza si umushahara


Yanditswe kuya 26-10-2012 - Saa 08:09' na James Habimana

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, cyagiranye inama n’abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru mu rwego rwo gushikariza abarangije kaminuza batarabona akazi kwitabira iki kigo cyatangiye gutanga amahirwe yo kubafasha kwimenyereza akazi.

Apollo Munanura, umukozi muri RDB, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gushyiraho iki gikorwa cyo gufasha abarangije Kaminuza batarabona akazi kwimenyereza umwuga mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kugira ngo bageze ku isoko ry’umurimo.

Munanura yakomeje agira ati “Kurangiza Kaminuza gusa ntabwo bihagije, kubona amanota yo hejuru ntabwo bihagije, ahubwo umusanzu ugaragaza ku murimo ni byo bizaguha agaciro.”

Ikibazo cyagarutsweho ni ubuke bw’amafaranga ibihumbi 50 ahabwa uzitabira uku kwimenyereza, ariko basubizwa ko aya mafaranga atagenwe ari nk’umushahara ko ahubwo ari uburyo bwo kubafasha mu rwego rwo kubona itike ariko batangarizwa ko RDB iganira n’ibigo aba banyeshuri bajya kwimenyerezamo kugira ngo bagire icyo bongeraho n’ubwo abenshi ngo usanga batabikozwa.

Aba banyeshuri basabwe kudatinda kuri aya mafaranga, ahubwo bakihatira kongera ubumenyi bwabo bityo aho gushaka akazi mu Rwanda bigacika ahubwo bagashakira no hanze, dore ko ngo usanga inkuru nyinshi zandikwa ku Rwanda zikorwa n’abanyamahanga nyamara bari hanze yarwo.

Emmanuel Mugisha uyobora inama nkuru y’itangazamakuru we yagarutse ku kibazo cy’ibigo bimwe byifashisha ko abanyamakuru nta bumenyi bafite bityo ugasanga bakora nta cyo bahabwa.

Kwimenyereza ku barangije Kaminuza batarabona akazi bizajya bimara amezi atandatu, kandi ngo RDB izajya ikurikiranira bugufi aya mahugurwa dore ko ngo izajya ishyiraho n’uburyo bwo kureba ko aya mahugurwa atangwa neza kugira ngo uhugurwa azavanemo ubumenyi buzamufasha igihe abonye akazi.

IBITEKEREZO
BJR ? NITWA UWANTEGE LYSE. NDAGIJE SECONDAIRE MURI 2011. MFITE A2. NKABA NDI NO KWIGA MULI INILAK. NATANGIYE UYU MWAKA, NDASHAKA AKAZI . MUGIZE NEZA MWAMFASHA KUKO NKENEYE GUKOMEZA NO KWIGA NDABONA KUBONA MINERVAL ARI IKIBAZO KINKOMEREYE. MURAKOZE MBAYE MBASHIMIYE. NUMBER YANJYE NI 0783680463/0726142509
Musubize4.02.2013 saa 06:07
UWANTEGE LYSE
ok nibyiza,ariko umwuga witangazamakuru ntiwubahwa aho bavuga ngo umuntu wese yawukora neza abonye amahugurwa y'amezi runaka,kuki muzindi domaine bitabamo ?nko mu buvuzi,ubuhinzi.... ntawajyamo atarabyize ? ni ukuberako izo domaine zikanganye ?ririyategeko riha buriwese uburenganzira bwo gukora itangazamakuru rirabangamye niho nubundi rurajya dusanga cacophony in such media.
Musubize26.10.2012 saa 15:19
######
Hari ukuntu mbona abashomeri barimo biyongera. Nasaba LETA gukora ibarura ryabo kugira ngo ibashe kubakorera igenamigambi(planification), bityo twamenya uko bagenda biyongera cyangwa se bagabanuka. Erega hashobora no gushyirwaho ikigega cyo kubishingira bakaguza bank bakabasha kwihangira imirimo.
Musubize26.10.2012 saa 09:21
fifi
Ubu si uburyo bwo gukoresha abantu kubuntu da ? Baduhaye akazi se aho kutunyunyuza imitsi njyewe ntabyo nshyigikiye cyokoze nzagerageza, RDB itubwire uko badepoza nge sinshaka itangazamakuru ndashaka kuba PR
Musubize26.10.2012 saa 08:24
PR

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!