Kwamamaza

Ibimenyetso simusiga by’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yo mu 1994 ku karubanda

Yanditswe kuya 24-01-2013 saa 23:39' na IGIHE


Nubwo impaka zakomeje kuba urusobe ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugenda havumburwa ibimenyetso byerekana ko yafashaga Leta yiyitaga iy’abatabazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyasohoye ibimenyetso bishya byavumbuwe, bishingiye ku nyandiko zasanzwe kwa Capt Paul Barril, harimo ibaruwa ngufi uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (ex FAR), Augustin Bizimana, yandikiye Barril wari ukomeye muri (...)

Nubwo impaka zakomeje kuba urusobe ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugenda havumburwa ibimenyetso byerekana ko yafashaga Leta yiyitaga iy’abatabazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyasohoye ibimenyetso bishya byavumbuwe, bishingiye ku nyandiko zasanzwe kwa Capt Paul Barril, harimo ibaruwa ngufi uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (ex FAR), Augustin Bizimana, yandikiye Barril wari ukomeye muri Leta y’u Bufaransa.

Nyuma gato y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, Bizimana mu ibaruwa yo ku wa 27 Mata 1994 igaragaza ko byihutirwa, yandikiye Barril ati “Bwana… ibintu biri kurushaho gukomera mu gihugu cyanjye…Urebye uko intambara imeze, ndaguhamiriza ko dukeneye ingabo 1000 zigomba gufasha igisirikare cya FAR”.

Mu gihe Bizimana yasabaga ubufasha, hari hashize ibyumweru bitatu indege ya Habyarimana ihanuwe, Jenoside yakorerwaga Abatutsi ikaze, Leta yiyitaga iy’abatabazi ishinja FPR ko ari yo yahanuye indege, mu gihe FPR yo yari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda no guhagarika Jenoside.

Imyaka ine nyuma y’iyicwa rya Habyarimana, mu Bufaransa hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege, iyo mirimo ishingwa umucamanza Jean Louis Bruguière, uyu iperereza rye arirangiza ashinja FPR n’ubwo nta bimenyetso bifatika yari yabashije kugaragaza, ibi bikaniyongeraho ko nta n’iperereza yigeze aza gukorera mu Rwanda.

Aho asimburiwe n’umucamanza Marc Trévidic, uyu akubura dosiye, hari byinshi bikomeje guhindura isura kuko nyuma y’aho Trévidic agaragarije ko uwarashe indege ya nyakwigendera Habyarimana yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za ex FAR, uruhare rw’abayobozi ba Leta y’u Bufaransa rwo kugeza ubu rwari rutarasobanuka, ariko ibaruwa yavumbuwe yandikiwe Capt Barril, ihishemo byinshi n’izindi mpapuro zigaragaza ko Leta y’u Bufaransa yakoranaga bya bugufi na Leta yarimo gukora jenoside mu 1994.

Iyo baruwa igaragaza ubufasha bwasabwe n’uwari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (FAR), Barril wayandikiwe ngo nti yari umuntu uwo ari we wese mu Bufaransa, kuko ubucamanza buhamya ko kumwandikira kwari nko kwandikira u Bufaransa. Barril yayoboye igihe kinini GIGN, umutwe wihariye w’abajandarume bakora ubutabazi mu Bufaransa, aho yakoraniraga bya bugufi n’umujyanama wa Perezida François Mitterrand, witwaga François Grossouvre, mu gukurikirana iby’u Rwanda.

Ubwo Trévidic ari mu iperereza rye, yasabye ko habaho gusaka mu ngo za Barril n’inshuti ze za hafi, maze havumburwa impapuro zirimo ya baruwa Bizimana yanditse mu byumweru bitatu nyuma y’itangira rya Jemoside yakorewe Abatutsi 10994, aho yasabaga u Bufaransa ingabo z’abacanshuro 1000 bo gufasha FAR ku rugamba, ndetse n’izindi mpapuro zirimo inyemezabwishyu(factures) ya kontaro yo ku wa 28 Gicurasi 1994 hagati ya Leta y’u Rwanda na Barril, irimo ubufasha bw’intwaro n’abasirikare bifite agaciro karenga miliyoni eshatu z’amadolari. Mu ntwaro Leta y’u Bufaransa yaguriye iy’Abatabazi harimo za gerenade, amasasu, imbunda nini n’ibindi.

Umucamanza Marc Trévidic wasabye ko Capt Barril n'inshuti ze za bugufi basakwa, bigatuma havumburwa inyandiko zigaragaza uko u Bufaransa bwafashije Leta y'Abatabazi yakoraga jenoside mu 1994

Ubwo umucamanza Trévidic yabazaga Barril ku wa 20 Ukuboza iby’izo mpapuro, Barril yahakanye yivuye inyuma ko nta bufasha bwigeze bubaho, ko ni zo factures nta zabayeho.

Nubwo ariko Barril ahakana iby’izo mpapuro, Le Parisien yagaragaje ko byose bibitse muri dosiye umucamanza Marc Trévidic abitse, arimo gukoresha mu iperereza rye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye imbaga y’abasaga miliyoni, isiga ipfubyi n’abapfakazi, inshike; imyaka hafi 19 irashize, u Rwanda rugihanganye n’ingaruka yasize.

Ikigiteye inkeke, nk’uko Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga aheruka kubitangaza ibihugu bimwe birimo n’u Bufaransa biracyacumbikiye abashinjwa kuba barasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Hejuru ku ifoto: Capt Paul Barril wandikiwe na Bizimana Augustin, wari Minisitiri w’Ingabo mu gihe cya Jenoside, amusaba inkunga y’abacanshuro ndetse n’intwaro.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 24 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved