Kwamamaza

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal: Abaturage bagaragaje ko ibikorwa by’ubuvuzi bihenze

Yanditswe kuya 19-01-2013 saa 09:23' na Emmanuel Kanamugire


Ku munsi w’imurikabikorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaturage bitabiriye bagaragaje ko bishimira uburyo bakirwa, n’abaganga b’inzobere bahari ariko ko ibikorwa by’ubuvuzi bigihenze cyane.
Butera Alexis, Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko gutegura umunsi w’imurikabikorwa byari bigamije gufasha ababagana kumenya serivisi zihatangirwa n’ibikoresho bamwe baba batazi ko bihari.
Abitabiriye imurikabikorwa batemberejwe ibitaro,banapimwa umuvuduko w’amaraso ku buntu.
Mu (...)

Ku munsi w’imurikabikorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaturage bitabiriye bagaragaje ko bishimira uburyo bakirwa, n’abaganga b’inzobere bahari ariko ko ibikorwa by’ubuvuzi bigihenze cyane.

Butera Alexis, Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko gutegura umunsi w’imurikabikorwa byari bigamije gufasha ababagana kumenya serivisi zihatangirwa n’ibikoresho bamwe baba batazi ko bihari.

Abitabiriye imurikabikorwa batemberejwe ibitaro,banapimwa umuvuduko w’amaraso ku buntu.

Mu mwanya wari wateganyijwe wo kubaza ibibazo, byakunze kugarukwaho ko serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa zihenze.

Joel Uwitije, umwe mu baturage, ati “Nko guca mu cyuma (scanner) ibitaro bica ibihumbi 166 si amafaranga yapfa kubonwa n’umuturage ufite ubushobozi buciriritse.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe, harimo n’icy’uko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal harimo ibitanda bike mu byumba byakira indembe, abarwaza ntibone aho baryama.

Butera yemeye ko serivise zihenze, ariko avuga ko iyo umuntu yoherejwe kwivuriza muri ibi bitaro afite ubwisungane mu kwivuza (mitiwele) ubwo ari bwo bwose bimworohera nk’uko bisanzwe bigenda n’ahandi.

Ku kibazo cy’ibitanda bike, Butera yavuze ko bareba uburyo bwo bongera ibitanda mu byumba, ariko hari na gahunda yo kwagura ibitaro bikagirwa iby’icyitegerezo mu Karere, kuko n’ubu byakira abaturutse mu bihugu by’ibituranyi.

Abaturage bari bagize amahirwe yo kubonana n’abaganga bakomeye, basabye gusonaurirwa niba bakwitabira ubuvuzi bwa gakondo bwa “Reflexology” bumaze iminsi bugeze mu Rwanda, basobanurwa ko hari byinshi ubwo buvuzi bwakemura ariko ko ngo bitemewe n’amategeko agenderwaho mu buvuzi mu Rwanda kuko bidashingiye ku bushakashatsi, kandi bikaba bigira n’ingaruka zitandukanye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], marketi[email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 8 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved